Mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bw’amezi 6, bwatangijwe mu Rwanda kuya 1 Ukuboza 2024, ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA (ABASIRWA) ryafashe iya mbere risura serivise za ARV mu bitaro bya Gisenyi, mu rwego rwo kumenya uruhare igira mu gukumira ubu bwandu bushya.
Mu makuru atangazwa n’umuyobozi wa serivice zita ku bafite virusi itera SIDA (serivise za ARV), Uwimana Rosette atangaza ko bagira umwihariko wo kwita ku babagana dore ko n’abahunga akato bakorerwa n’abaturanyi cyangwa abo bahurira kwa muganga bagiye gufata ARV, bagana ibitaro bya Gisenyi bakabaha serivise bibonamo.
Abafata ARV bari mu byiciro 3
Uwimana Rosette, ukuriye serice ya ARV mu bitaro bya Gisenyi byo mu karere ka Rubavu, atangaza ko ababagana barimo ibyiciro 3: Harimo abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA y’ukwezi 1 (bashobora gufata ibinini birenze 10 bitewe no kuba hari imiti umubiri we uba wanze ‘resistance’), imiti y’amezi 3 (bafata ibinini 2 cyangwa 3) ndetse n’imiti y’amezi 6 (bafata ikinini 1 ku munsi). .
Ati: “Ibi byose bituruka ku myitwarire y’ufata imiti ndetse n’uko umubiri we umeze. Turabagenzura tukareba gahunda ufata imiti ashobora kujyaho, kandi baba bari ku miti itandukanye bitewe n’umubiri wa buri wese. Ibi byose byagiyeho tugamije kuborohereza kuko baravunikaga bakora ingendo baza buri kwezi.”
Akomeza agira ati: “Ariko aba bose bakorerwa ikizamini kimwe mu mwaka hagamijwe kureba uko abasirikare b’umubiri bahagaze, tukareba uko impyiko n’umwijima wabo bikora. Iyo dusanze hari ikibazo kirimo duhindura imiti twifashishije muganga wacu kugira ngo imibereho yabo ikomeze kujyenda neza.”
Uretse ibi abafata ARV muri serivise zibakurikirana barebwa uko bameze, niba nta zindi ndwara bafite bapimwa umuvuko w’amaraso, diyabete, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’igituntu. Ibi byose bapimwa kuri gahunda baba bahawe mu mezi atandatu kugira ngo harebwe ko nta kibazo bagize by’umwihariko abari mu cyiciro cya gatatu bafata imiti y’amezi 6.
Utafashe ARV neza afashwa ate?
Uwimana atangaza ko utafashe imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, atangira gukurikiranwa by’umwihariko kugirango harebwe ko nta burwayi budasanzwe (infection opportunistes) yaba yaratangiye kugira muri we.
Ati:“Iyo yatangiye kugira ibyuririzi tumufasha kubona taransiferi yihuse kuri mitiweli kugira ngo avurwe na muganga (Dr), agapimwa hepatite B na C hamwe na kanseri y’inkondo y’umura n’amabere (ku gitsina gore) kuko izi ndwara ziri mu zikunze kubibasira, maze agakurikiranwa by’umwihariko.”
Hari na serivice zo kwirinda kwandura…
Uwimana akangurira abantu kuza bagafashwa kwirinda kwandura virusi itera SIDA, iyo habonetse uwakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo bamuha umuti umurinda kwandura (Prophylaxie) afata mu minsi 28, ariko iyo ageze kwa muganga amasaha 72 atarashira akoze iki gikorwa.
Akomeza atangaza ko hari n’indi serivice ifasha abantu kwirinda kwandura virusi itera SIDA batanga.
Ati: “Abantu biyemeje gukora uburaya ariko batarandura virusi itera SIDA hari imiti tubahereza yitwa “PrEP”, bafata mu buryo buhoraho ariko iyo yumva uriya mwuga ashaka kuwuvamo wenda abonye nk’umugabo, araza iyi miti tukayihagarika.”
Umuntu mushya muri service za ARV yakirwa ate?
Uwimana atangaza ko ubagannye ari mushya akorerwa ibizamini binyuranye bituma hamenyekana umuti bamuha uzamufasha neza.
Ati: “Akorerwa ibindi bizamini bituma hamenyekana ingano y’abasirikare afite mu mubiri we, bakareba niba nta ndwara yaba afite izirana n’imiti ya ARV nk’igituntu, kuko iyo habonetse igituntu abanza akanywa imiti yacyo mu gihe cy’ibyumweru 2 hanyuma akabona gushyirwa kuri ARV.”
Muri serivise za ARV abafite imirire mibi barafashwa
Ukuriye Serivise ya ARV, Uwimana atangaza ko ufite virusi itera SIDA, wagize ikibazo cy’imirire mibi akaza mu mutuku bamufashisha ibyitwa “Rutufu”, abari mu muhondo babaha ifu “CSB” banywa, nyuma y’amezi 3hakarebwa ko bavuye mu mirire mibi kuko ituma bibasirwa n’ibyuririzi.
Ubuhamya: Nyuma y’imyaka 20 muri serivise za ARV
Ndimubanzi utuye ku Cyanika, atangaza ko akimara kumenya ko yanduye virusi itera SIDA, yaguye mu bwihebe bukabije binamuviramo kugurisha imitungo ye, ariko nyuma yo kujya ku bitaro bya Gisenyi, serivise za ARV zamugiriye akamaro gakomeye.
Ati: “Bagihwihwisa ko nanduye virusi itera SIDA kuko umugore wanjye yaramaze gupfa bavuga ko ariyo imwishe, naguye mu bwihebe bukabije, mpabwa akato gakomeye n’abaturanyi nkumva nta buzima mfite, mpora nihishahisha, ngurisha umurima nari mfite nanjye niha akato. Ariko nyuma yo kugera mu bitaro bya Gisenyi mu mwaka wa 2005, bagasanga nyifite koko, banyakiriye neza, baranganiriza ndetse ntangizwa n’imiti. Ubu nariyakiriye ndetse nasubiye mu buzima busanzwe”.
Ndimubanzi atangaza ko kuba afata imiti neza akubahiriza inama ahabwa n’abaganga, byamufashije kwiyakira, yumva ari umuntu nk’abandi kandi nawe arakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere agerageza kugaruza imitungo yagurishije.
Undi watanze ubuhamya ni umubyeyi wapfakajwe na SIDA, atangaza ko amaze imyaka 22 afite virusi itera SIDA, akaba yarabimenye ko ayifite nyuma y’uko imwiciye umugabo, ariko nubwo uyu mubyeyi atangaza ko yagiye ahabwa kato cyane bitamuciye intege.
Ati: “Abaganga ba hano bakomeje kumba hafi kuko nafataga bagitirimu ndetse igihe cya ARV cyarageze bazinshyiraho, ubu ndi ku miti y’amezi 6 ndetse ndi mu bakangurambaga b’urungano. Meze neza, sindarwara na rimwe ibyuririzi, ibi byose nkaba mbikesha kwitabwaho uko bikwiriye muri serivise ya ARV ya hano mu bitaro bya Gisenyi.”
Umubare w’abagana iyi serivise ….
Ukuriye itsinda ry’abakora uburaya bafatira imiti mu bitaro bya Gisenyi, atangaza ko bose hamwe ari 52, muri bo 38 bari mu cyiciro cy’amezi 6, abandi 8 bari mu cyiciro cy’amezi 3 mu gihe 6 bari mu cyiciro cy’ukwezi 1.
Abakora uburaya bafata imiti ibarinda kwandura virusi itera SIDA (PrEp) bo mu murenge wa Gisenyi ni 100.
Umubare wose hamwe w’abafatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA muri serivise za ARV zo ku bitaro bya Gisenyi ni 1268 muri bo 96.7% nta kibazo cyo kwanduza (suppression viral) abandi 3% nibo bagifite umubare wa virusi itera SIDA (charge viral) ziri hejuru akaba ari bo bari mu gahunda y’icyiciro gifata imiti buri kwezi.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane