RUBAVU: Basobanukiwe umwanzi w’ubuzima n’ubwo hari abakirengagiza


Akarere ka Rubavu gafatwa nk’agace nyaburanga ndetse kanakorerwamo ubucuruzi bunyuranye by’umwihariko ubwambukiranya imipaka, ariko nta wakwirengagiza ko amagara asesekara ntayorwe, ni muri urwo rwego twifuje kumenya imyumvire abahatuye n’abahatemberera bafite ku ndwara zitandura ndetse n’ingamba bafata mu kuzirinda.

Ni mu murenge wa Rubavu uherereye mu karere ka Rubavu ugizwe n’igice cy’umujyi gituwe na benshi birirwa mu mujyi wa Rubavu hamwe n’ikindi gice cy’icyaro, ibi bikaba byaratumye umuringanews.com wifuza kumenya ishusho rusange y’abanyamujyi ndetse n’abanyacyaro uburyo babaho mu buzima bwa buri munsi, niba bazi indwara zitandura, niba barateye intambwe bagatangira kuzipimisha badategereje kuremba ndetse no kumenya niba hari ingamba bafashe mu kuzirinda.

Bati “Twamenye ububi bw’indwara zitandura” abandi bati “ntizitureba”

Mu baturage banyuranye bo mu murenge wa Rubavu bagiye batangaza ko bamenye ububi bw’indwara zitandura by’umwihariko indwara z’umutima, diyabete, kanseri n’izindi hari n’abandi batangaza ko iby’izi ndwara zitandura bitabareba.

Kangabe Agnes w’imyaka 36, wo mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu atangaza ko atarumva ubukangurambaga ku ndwara zitandura yahoranaga ikibazo cy’umutwe udakira, ariko ubu ni mutaraga.

Ati “Ntaramenya iby’indwara zitandura, nari mfite ibiro birenga 100, nkumva ko ndi mu buzima bwiza, mpora mbabara umutwe, mporana ibinini by’umutwe, ariko umunsi namenyeyeho indwara zitandura, nihutiye kujya kwipimisha cyane ko byari ubuntu, basanga natangiye kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru, bangira inama, ubu maze kugira ibiro 75 mu gihe cy’amezi 4, umutima urakora neza ndetse n’ikibazo cy’umutwe udakira cyarakemutse”.

Hakizimana Emmanuel w’imyaka 48, utuye mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu, yagize ati “Njye rwose wagira ngo ubukangurambaga ku ndwara zitandura ni njye bwaziye, nari nararwaye, amafaranga yanjye yarashiriye mu bavura bakoresheje ibimera na massage, ariko nagiye kwipimisha nsanga isukari yarandenze, umutima ukora nabi, ariko k’ubw’amahirwe nahise ntangira imiti, bangira inama y’uko ngomba kwitwara, ubu meze neza ubuzima bwaragarutse.”

Hakizima akomeza agira inama abantu banyuranye by’umwihariko abagabo bagenzi be kwitwararika bakirinda inzoga z’umurengera, ibyo kurya bikungahaye ku mavuta ndetse n’abafata itabi bakarireka kandi bakihata imyitozo ngororamubiri ndetse bakipimisha bakamenya uko umubiri wabo uhagaze badategereje kuremba nk’uko byamugendekeye.

Bazasubizwanayo Evariste utuye mu karere ka Rubavu yagize ati “Njye ibyo by’indwara zitandura ntibindeba, ibyo byabazwa abajyanama b’ubuzima kuko aribo babishinzwe.”

Akariza Bella w’imyaka 19, ati “Hashize igihe numvise ubukangurambaga kuri izo ndwara zitandura, ariko njye mba numva buriya butumwa butandeba cyane n’ubwo umuntu yumva ziriya ndwara akumva ziteye ubwoba, akenshi twumva nk’urubyiruko bitatureba.”

RBC iti “guhangana n’indwara zitandura ni urugendo rutarangira”

Dr Uwinkindi Francois, ukuriye ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), atangaza ko ubukangurambaga ku ndwara zitandura ari urugendo rutarangira, ko ariko nta wakwirengagiza intambwe yatewe.

Dr Uwinkindi Francois, ukuriye ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), atangaza ko ubukangurambaga ku ndwara zitandura ari urugendo rutarangira

Ati “Ugereranyije mu myaka itandatu ishize twagiraga abarwayi batarenga ibihumbi birindwi (7000) muri za sisiteme z’ubuzima by’ibitaro by’umwihariko mu bitaro bya Kaminuza, ubu dufite abarwayi bagera ku ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000), ibi bitwereka ko abantu bitabira kuza kwivuza nubwo bitaragera ku kigero dushaka, kuko twifuza ko buri munyarwanda ufite imyaka 30 kuzamura yagombye kwisumisha byibuze inshuro imwe mu mwaka.”

Dr Uwinkindi akomeza atangaza ko urugendo rukiriri rurerure, ariko imyumvire igenda izamuka kuko mu myaka yashize umuntu yapfaga azize sitoroke bakavuga ngo bamuroze, ibirenge byatangira kurwara kubera diyabete isukari iri hejuru n’ibindi bimenyetso bakavuga ngo ni uburozi bikanakurura n’inzangano mu muryango, ariko byibuze ubungubu ubumenyi bwarazamutse, umuntu ararwara akajya kwivuza.

Ubuyobozi buti “Twahagurukiye kurwanya indwara zitandura”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, atangaza ko uyu murenge ufite igice cy’umujyi abenshi mu bantu bagitahamo ni abirirwa mu mujyi wa Rubavu ndetse n’igice cy’icyaro, yemeza ko iyi miturire itanga imbaraga  mu bukangurambaga bwo kwirinda indwara zitandura ndetse n’ingamba mu kuzirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, atangaza ingamba bafashe zo kurwanya indwara zitandura

Yagize ati “Muri Rubavu haba ibiganiro binyuranye mu kwirinda indawara zitandura, tugafata n’ingamba zinyuranye mu kuzirinda harimo siporo rusange iba buri cyumweru hakabaho na gahunda yo gupima indwara zitandura ku buntu hagira ugaragaraho ikibazo agakurikiranwa n’abaganga hamwe na gahunda ya ‘Tembera Rubavu’ ikorerwa ku magare buri wa gatandatu mu rwego rwa siporo, ibi byose bikaba byaragize akamaro mu gutuma abantu bamenya indwara zandura, ingaruka zazo n’uko zakwirindwa, nubwo bitaragerwaho 100% ariko ubukangurambaga burakomeje.”

Ku isonga ibifatwa nk’umwanzi w’ubuzima ndetse bikaba nyirabayazana w’indwara zitandura harimo itabi aho ubushakashatsi bweerekanye ko abanyarwanda 7,1% banywa itabi muri bo abagabo ni 10% mu gihe abagore ari 3%. Nyuma y’itabi haza inzoga aho ubushakashatsi bwerekanye ko abanywa inzoga biyongereye bagera 48,1% hafi icya kabiri cy’abanyarwanda, muri bo abagabo ni 61,9% mu gihe abagore ari 34,3%. Umunyu w’umurengera nawo urimo aho byagaragaye ko abantu 8,8% bongera umunyu mu biryo, mu gihe abakoresha ibiryo byo mu bikombe nabyo biba byibitsemo umunyu w’umurengera ari 2,8. Hejuru y’ibi uko ari bitatu hiyongeraho kudakora imyitozo ngororamubiri.

Ku bigo nderabuzima byo muri Rubavu bakangurira abaturage kwirinda indwara zitandura
Siporo bayigize intego nk’imwe mu nzira yo kwirinda indwara zitandura
Tembera Rubavu ni siporo ikorwa buri wa gatandatu bagamije kwirinda indwara zitandura
Bahagurukiye kwipimisha indwara zitandura babikesha ubukagurambaga
Siporo rusange nayo biyemeje kuyikora buri cyumweru

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment