Ejo hashize Kuwa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryaganiriwemo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, yagize ati “Ntabwo turi kubanira abagore, by’umwihariko bariya bahinzi baciriritse ku bwo kudaha agaciro imvune zabo. Ntabwo duha agaciro umuhate wabo mu kugaburira uyu mugabane ndetse dusa nk’abasuzugura umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu”.
Yongeyeho ko abayobozi n’inzobere mu by’ubuhinzi bagomba kurazwa ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo muri Afurika, yagize ati “ndizera ko mutekereza ingaruka nyinshi zo kudashora imari nyinshi mu bagore bakora ubuhinzi”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiriye guhabwa inkunga ikomeye cyane cyane ijyanye n’amikoro kugira ngo babe umusemburo w’impinduka mu miryango babamo ari nako bita ku kongera umusaruro w’ibiribwa.
Abakora ubuhinzi muri Afurika bagera kuri 65 % by’abageze igihe cyo gukora. Muri bo, abagore bagera kuri 60%. Ubuhinzi butanga 32% ku musaruro mbumbe ku mugabane wa Afurika.
Imbogamizi abahinzi b’abagore bakunze guhura nazo muri Afurika ni ukutagira uburenganzira ku butaka no kudahabwa amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari.
Madamu Jeannette yagaragaje uburyo kongerera ubushobozi abagore, byatumye u Rwanda guhera muri 2005 ruvana mu bukene abantu bagera kuri miliyoni.
Cathy Rugasira Rusagara, uyobora ikigo gikora ibijyanye n’ubuhinzi MaceGlobal, aho gikorera muri Uganda na Kenya, yagize ati “Tuzi ko abahinzi b’abagore aribo batanga 70% by’ibiryo byacu, kandi tuzi neza ko tudashobora kugira impinduka mu buhinzi keretse tubashyigikiye, tugakemura ibibazo byose bahura nabyo.”
Muri izo mbogamizi yavuze ko abahinzi b’abagore hari aho batabona imbuto, abandi ntibagire amahirwe yo kubona inguzanyo, ntibanabone ibikoresho byabafasha guhinga bijyanye n’igihe.
HAGENGIMANA Philbert