Aratabaza nyuma yo guhozwa ku nkeke abwirwa ko azicwa


Ni kenshi twumva hirya no hino umugabo yishe umugore cyangwa umugore yishe umugabo, nyuma inzego z’ibanze zigatangaza ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ariko bikagera aho umwe mu bashakanye yica undi nta cyakozwe ngo hirindwe ubu bwicanye.

Ni muri urwo rwego Mukagasana Francine, utuye mu mudugudu wa Kibaye, akagali ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru atabaza biturutse ku kuba umugabo we amuhoza ku nkeke, amukubitira aho amusanze hose ari nako amubwira ko azamwica ariko yagana inzego z’ubuyobozi bw’ibabze ntarenganurwe.

Yagize ati “Umugabo wanjye afite undi mugore w’ihabara yashatse, iyo batandukanye banyweye n’inzoga, araza akankubita, agakubita abana ari nako ambwira ko azanyica, ambwira ko atanshaka mu rugo, ambwira ngo jyende n’abana twabyaranye, ibi byose akabimbwira azi neza ko nta muryango ngira. Ahanini amakimbirane dufitanye ashingiye ku buharike”.

Hemezwa ko ihohoterwa Mukagasana akorerwa atereranwa n’inzego z’ibanze

Mukagasana akomeza agira ati “Njye ihohoterwa ryose umugabo ankorera ambwira ko yishakira undi mugore duturanye yinjiye, ariko singira iyo njya, kandi ikimbabaza kurushaho ikibazo cyanjye nakigejeje kuri mutekano ntiyagira icyo amfasha ahubwo akajya kwisangirira inzoga n’umugabo wanjye, nabibwiye mudugudu nawe ntiyagira icyo amfasha arambwira ngo azaza kutuburanisha narategereje narahebye, maze kubiyambaza inshuro nyinshi ariko nta butabazi bampa”.

Umwe mu baturanyi ba Mukagasana wa bugufi, yagize ati “Umugabo w’uyu mubyeyi ntacyo amumariye, afite undi yinjiye ndetse banabyaranye, agahoza ku nkeke uyu mugore avuga ko nta kamaro amufitiye, iyo avuye gusinda aza amutuka ibitutsi by’urukazasoni ari nako amukubita amwirukana na bana be, amubwira ko atagishaka kubana nawe ahubwo azamwica, ariko ikibabaje kurushaho twebwe abagore b’abasigajwe inyuma n’amateka abayobozi ntibatwumva baba bavuga ngo twese duhora twasinze, ubundi bakadushinja kuba ari twe twiyenza ku bagabo, urebye ubuyobozi bw’ino turabwiyambaza ariko ntibatwumva.”

Mukagasana arasaba gutabarwa ataricwa nk’uko ahora abibwirwa

Ati “Njye ndasaba gushakirwa aho mba ngahunga uyu mugabo dufitanye abana batandatu ndetse twanasezeranye ariko uhora ashaka kunyica ambwira ko atakinkeneye yiboneye undi mugore, kuko njye singira umuryango ngo mbe nabona aho muhungira, uretse ko n’aho muhungiye hose hano hafi iyo ahansanze arankubita kandi ntagira gitabara”.

Pro-Femmes/ Twese Hamwe iti “Ikibazo ni uko iyo bamaze kwicwa bavuga ngo bari bafite amakimbirane”

Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere rizira ihohoterwa by’umugore muri Pro Femmes/ Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette ati “Nta muntu wo guhohoterwa ngo areke gutabarwa, none se ko bamara kubica bakavuga ngo bari basanzwe bagirana amakimbirane kandi umuntu yamaze gupfa, ubuzima bwamaze kujyenda! Byaba bimaze iki umuntu batamubaye hafi ngo bamutege amatwi bumve uko ikibazo afite kimeze, ukora ihohoterwa bamukumire hakiri kare badategereje ko azamwica cyane ko aba atazamugarura!”

Nkundimfura yakomeje atangaza ko nka Pro Femmes/Twese Hamwe bagiye gukora ubuvugizi bakageza iki kibazo cya Mukagasana mu nzego zinyuranye z’igihugu,  hanyuma hakabaho no gukomeza kwigisha abagore kumenya uburenganzira bwabo kuko akenshi bahohoterwa kuko baba batabuzi ndetse no kubafasha kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira kuko ahanini abagore bahohoterwa bituruka ku bukene aho umugabo aba yica agakiza mu rugo kuko umugore abaho ariwe ategeyeho amakiriro.

Inama y’Igihugu y’Abagore muri Nyaruguru iti “Iki kibazo kirihutirwa”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice yagize ati “Iki kibazo kirihutirwa cyane nimara kubona amakuru afatika, nubwo tutari mu nzego zifata ibyemezo ariko ndakitaho ku buryo nkwizeza ko nkigeza mu nzego zinyuranye mu buryo bwihuse ndetse nkagikurikirana kuburyo iki cyumweru kirarangira  hari igikozweho mu buryo bufatika.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment