Mu mujyi wa Kigali hari itsinda ry’abagore bafite ubumuga bwo kutavuga, ariko bafite ijwi rikomeye ryo kwihesha agaciro binyuze mu biganza byabo. Ni itsinda rikorera ubudozi mu nzu yitwa “Twubake hamwe”, iherereye mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge. Muri iyi nzu nto ifite icyumba kimwe cyuzuyemo imashini zidoda, ibitambaro, ibikoresho by’ubudozi n’imitako y’amabara atandukanye, habera igikorwa gikomeye mu guhindura ubuzima ku buryo bufatika. Ubudozi bwahinduye ubuzima bwacu Umutoni, umwe mu bagize iri tsinda, afite imyaka 28. Nubwo adashobora kuvuga, asobanura uko ubuzima bwe bwahindutse yifashishije ibimenyetso by’intoki, ubundi…
SOMA INKURU