Impuruza ku badafite amikoro bakomeje kwicwa n’ubukonje bukabije


Impuzamiryango “End Fuel Poverty coalition” itanga impuruza ku kuba nihatagira igikorwa ubukonje bukabije buzibasira Ubwongereza muri uyu mwaka bushobora kuzasiga hapfuye abaturage benshi dore ko kugeza ubu abagera ku ibihumbi 5000 b’amikoro make bwabahitanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango, End Fuel Poverty coalition yo mu Bwongereza, bugaragaza ko abaturage bagera kuri 5000 bishwe n’ubukonje bukabije buheruka kwibasira icyo gihugu mu 2023, kubera ubukene bwo kubura uko bashyushya mu nzu zabo.

Iyi raporo ihamagarira inzego za Leta y’u Bwongereza zibishinzwe, kuvugurura uburyo bw’imyubakire y’inzu ndetse no kugabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo n’abatishoboye bo muri icyo gihugu babasha kwiyitaho bijyanye n’ubushobozi bwabo, ntibahitanwe n’ubukonje bukabije kubera kubura uko bashyushya inzu babamo.

Umwe mu bayobozi b’Impuzamiryango End Fuel Poverty coalition, Simon Francis, avuga ko mu bushakashatsi bakoze, bwagaragaje ko abantu miliyoni 8,3 batuye mu Bwongereza bari mu bukene butuma baba mu nzu zidashobora gushyushwa iyo bigeze mu gihe cy’ubukonje.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo ya Euronews, Simon Francis, yavuze ko mu gihe abaturage b’icyo gihugu bakennye bari mu kaga, bisa n’aho minisiteri zimwe zirebera ubuzima bwabo buri kujya mu kaga ntizigire icyo zikora.

Ati ‘‘Mu gihe abaturage buri mu kaga, abaminisitiri baricaye barebera uko ubuzima no gupfa kwabo biba ku bw’amahirwe. Aho kugira ngo bagire icyo bakora ku biciro by’ingufu z’amashanyarazi, bararetse ibigo bizicuruza bitangira gukoresha inkiko mu guhatira abaturage kwishyura mbere.’’

Igiciro cy’amashanyarazi mu Bwongereza cyakomeje kwiyongera nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ndetse bikaba biteganyijwe ko kizanarushaho mu minsi iri imbere.

Iyi raporo ihamagarira inzego za Leta y’u Bwongereza zibishinzwe, kuvugurura uburyo bw’imyubakire y’inzu ndetse no kugabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo n’abatishoboye bo muri icyo gihugu babasha kwiyitaho bijyanye n’ubushobozi bwabo, ntibahitanwe n’ubukonje bukabije kubera kubura uko bashyushya inzu babamo.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.