Abayobozi banyuranye bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, bahuriza ku ntego yo kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2030, cyane ko kuzirinda bishoboka. Ibi byagarutsweho none tariki 30 Mutarama, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ” Tujyanemo mu isuku n’isukura, duhashye indwara ziterwa n’umwanda.” Uyu munsi ukaba wizihirijwe mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, ukaba witabiriwe n’abatari bake harimo n’abahagarariye inzego z’ubuzima zinyuranye mu Rwanda. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi yatangarije abitabiriye…
SOMA INKURUMonth: January 2024
Kayonza: Ibyagize uruhare mu igabanuka ry’indwara zititabwaho uko bikwiriye mu banyeshuri
Mu karere ka Kayonza hagendewe ku mibare ituruka hirya no hino mu bigo nderabuzima byaho, yerekana ko indwara ziterwa n’umwanda zititabwaho uko bikwiriye zagabanutse mu bigo by’amashyuri. Ibi bikaba byaragezweho nyuma y’ubukangurambaga ku isuku n’isukura by’umwihariko mu kuzirikana guha abanyeshuri amazi atetse cyangwa yatunganyijwe n’ibyuma byabugenewe hamwe n’ibindi bikorwa binyuranye by’isuku n’isukura. Ibi bikaba bitangazwa n’umukozi w’akarere ka Kayonza, mu ishami ry’Ubuzima, ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura Rugira Jean Baptiste, watanze urugero rw’ibikorwa by’isuku birangwa muri kimwe mu bigo by’ishuri biri muri Kayonza “GS Gishanda”, akaba anemeza ko bigaragaza umusaruro w’ubukangurambaga…
SOMA INKURUUmubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi- Ubusesenguzi
Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi dore ko ari igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi ndetse kinakungahaye ku mabuye y’agaciro aho cyihariye ayo mu bwoko bwa bauxite n’ubutare (iron/fer) kurusha ibindi ku isi, kikagira kandi zahabu na diyama byinshi, kikaba gihabwa amahirwe yo kuba cyaba kimwe mu bikize cyane muri Afrika. Uyu mubano watangiye kumenyekana muri Mata 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry. impande zombi zashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bukungu, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco. Uza gushimangirwa kuwa 25 Mutarama 2024 ubwo Perezida…
SOMA INKURUIbishanga 5 muri Kigali bigiye gutunganywa bibe bimwe mu byiza nyaburanga
Mu mujyi wa Kigali ibishanga bizasanwa ku buryo bugezweho ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo. Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n’aho giherereye. Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare ari bwo iyi mirimo izatangira gushyirwa mu bikorwa ndetse nta gihindutse ikazarangira nyuma y’amezi 18. Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo bugezweho bwo kwakira amazi bikayayungurura, agakomeza gutemba mu migezi asa neza. Ibi bishanga bizavugururwa ku buryo bizasiba umunuko, amacupa yakoreshejwe nabi, n’indi myanda yose…
SOMA INKURUGuseswa kwa Gasogi United bikomeje kubera benshi urujijo
Guseswa kwa Gasogi United yari imwe mu makipe 16 akina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda byatangajwe na Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), bikomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’uko yafashe umwanzuro nyuma amaze gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wabaye ku wa 27 Mutarama 2024. Nubwo kugeza ubu bitarasobanuka niba KNC ashobora kwisubiraho nk’uko byagenze mu 2022 ubwo yavugaga ko akuye Gasogi United muri Shampiyona, ariko birasanzwe kenshi ko abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru batwarwa n’amarangamutima bagafata ibyemezo byibazwaho na benshi, bikarangira bisubiyeho. KNC ntiyishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko…
SOMA INKURUIbanga ry’ubuzima burambye ku bafite virusi itera SIDA
Nk’uko Minisitiri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima “RBC”, itangaza ko imibare y’abaturarwanda bafite virusi itera sida ari 3%. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyifashishije ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga www.sidainfoservice.com, bwafasha abafite virusi itera SIDA kuramba. Ikintu cya mbere: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora ni ugufatisha ibizamini kugira ngo amenye uko umubare w’abasirikare bari mu mubiri we (CD4) bangana, kugira ngo mu gihe baba bagabanutse harebwe ikibitera gishakirwe igisubizo byihuse hagamijwe kwirinda kurwara SIDA ari nako yibasirwa n’ibyuririzi bitandukanye byanamuviramo kumuhitana. Ikintu cya kabiri: Umuntu ufite virusi…
SOMA INKURUBakomeje kwamagana ihohoterwa ribakorerwa harimo no kwicwa
Imyigaragambyo yabereye mu mijyi ya Nairobi, Nakuru, Mombasa, Nyeri na Lodwar, bamwe mu bari bayirimo bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abagore bishwe. Yabaye nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Rita Waeni wasanzwe yishwe atemaguwe bajugunya ibice by’umubiri we babishyize mu ishashi. Iyi myigaragambyo yakozwe n’abiganjemo abagore ku itariki ya 27 Mutarama 2024, bigabije imihanda inyuranye yo mu turere twinshi, bamagana ubwicanyi ndetse n’irindi hohoterwa bakorerwa Amashyirahamwe y’abagore muri Kenya asaba Leta kwita kuri iri hohoterwa rikorerwa abagore kandi ikarigira icyaha gikomeye gihanwa n’mategeko. Ibi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekana ko umugore umwe…
SOMA INKURUDRC: Intambara ikomeje gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye ihindura isura
Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo iy’u Burundi ndetse n’abasirikare bo mu muryano wa SADC ikomeje gukara, dore ko nyuma y’uko hatangajwe Ambisikade yatezwe ingabo z’uburundi ziri muri iyo mirwano ubu noneho umubare wabamaze guhitanwa nayo wamenyekanye. Ni igico cyatezwe kuva 25 kugeza kuri 27 Mutarama 2024, ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero kuri M23 mu gace ka Muremure mu nkengero za Mweso muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko haguyemo abagera kuri 472 abandi 131 bagakomereka, harimo nabafashwe…
SOMA INKURUUmunyezamu Lionel Mpasi yagejeje ikipe ye muri 1/4 basezereye Misiri
Umunyezamu Lionel Mpasi yatsinze penaliti yagejeje ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ntsinzi ikomeye mu gikombe cya Africa cy’ibihugu, isezerera Misiri yegukanye iki gikombe inshuro zirindwi, maze igera muri 1/4. Amakipe yombi yari yaguye miswi 1 -1 muminota 120. DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri ku munota wa 37. Misiri – yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti ya Mostafa Mohamed. Misiri ariko yarangije ari abakinnyi…
SOMA INKURUUmuraperi Green P wabuze ku ruhando rwa muzika yahishuye byinshi ku buzima bwe
Umuraperi Green P wo mu itsinda rya Tuff Gangs yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ari ukugira ikigare cy’abantu batari beza,bamwanduje imico mibi kugera ubwo yari agiye kuhasiga ubuzima. Green P yabivugiye kuri Radio Rwanda, ubwo yari yatumiwe kuri uyu wa Gatandatu. Yavuze ko amaze imyaka ibiri n’amezi umunani i Dubai ndetse yamaze kumenyera ubuzima bwaho ku buryo azajya asubirayo rimwe na rimwe. Ati “Ni ukugenda mfite ibyo ngiye gukora, ngahita ngaruka ako kanya.’’ Green P yavuze ko yicuza ko mu buzima bwe yahaye umwanya ikigare kikamujyana mu nzira…
SOMA INKURU