EALA: Abadepite harimo uwo mu Rwanda bateranye amagambo karahava

Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA),Hon. Fatuma Ndangiza, yasabye mugenzi we wa DRC kudakomeza gushinja ibinyoma u Rwanda. Ubwo bari mu bikorwa by’iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,yaberaga i Arusha muri Tanzania,umudepite w’umunyekongo witwa Evariste Kalala, yahenze ibi biganiro bigiye gusozwa,azamura ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri muri Congo. Yagize ati “Hari benshi muri DRC bari kwicwa kandi n’umutungo kamere w’igihugu cyacu uri kwibwa n’igihugu tuzi ko turi kumwe mu Muryango.” Undi munyekongo François Ngate Mangu yahise nawe ashyigikira ibyo mugenzi we…

SOMA INKURU

Musanze: Yisenyeyeho inzu yubakiwe na leta

Mu kagari ka Sahara, umurenge wa Busogo, akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya. Yabikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ubwo yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, asambura inzu yubakiwe na Leta nk’umuturage utishoboye, nyuma yo gusambura amabati akuramo n’inzugi ndetse n’amadirishya ajya kubigurisha. Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka, utuye muri ako gace, abaturage bavuga ko imyitwarire ye idasanzwe, kuko yari yasambuye iyo nzu mbere, akaba yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo…

SOMA INKURU

Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi yaba abakina mu Rwanda na bamwe mu bakina mu mahanga batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium, ariko kuri uyu wa mbere berekeje i Huye aho bagiye kwitegura umukino wa mbere. Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma ndetse ikanahakinira imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi izakiramo ikipe y’igihugu ya Zimbabwe. Umukino wa mbere wo gushaka itike uzaba ku wa 3  tariki 15 Ugushyingo, aho kwinjira…

SOMA INKURU

Imbabazi Nzizera Aimable yahaye umunyamakuru Manirakiza ntibazivugaho rumwe

Hari kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba yarakurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, byatunguranye ubwo kuri iyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 mu rukiko hasomewe ibaruwa Nzizera Aimable yanditse asabira imbabazi Manirakiza Theogene nubwo izi mbabazi aba bombi batazivugaho rumwe. Nyuma y’aho Nzizera Aimable wareze uyu munyamakuru, yanditse ibaruwa kuwa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, aho Nzizera agira ati: “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe…

SOMA INKURU

Ubujura bwabangamiye bikomeye gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Umwaka w’amashuri wa 2023/2024 watangiye kuwa 25 Nzeri, utangirana impinduka muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, aho ubuyobozi bw’amashuri butakigira uruhare mu gutanga amasoko yo kugura ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ahubwo bikorwa n’akarere. Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ni imwe mu zazanye impinduka haba mu mibereho myiza y’abanyeshuri no mu iterambere ry’abaturiye ibigo by’amashuri by’umwihariko amashuri abanza, gusa ntihasiba kuvugwamo ibibazo birimo ubujura bw’ibiribwa no kubicunga nabi ingaruka zikomeye zikajya ku banyeshuri. Mu kwezi n’igice gushize igihembwe gitangiye, hari amashuri agaragaramo ubujura bw’ibiribwa bigenewe abanyeshuri, ahandi bakandika ko bakoresha…

SOMA INKURU

Former governor Gasana’s bail hearing underway in Nyagatare

The former Governor of Eastern Province, Emmanuel Gasana on Friday morning arrived at Nyagatare Primary Court for his arraignment and bail hearing in a case in which he faces charges of abuse of office. He is also accused of soliciting and accepting illegal benefits. Gasana, who was suspended as Eastern Province Governor by the Prime Minister on October 25, before his arrest on October 26, faces allegations stemming from an investigation by the Rwanda Investigation Bureau (RIB). The investigation focused on suspected criminal activities he allegedly committed during his tenure…

SOMA INKURU

Kagame in Riyadh ahead of inaugural Saudi-Africa summit

President Paul Kagame on Thursday, evening, arrived in Riyadh for the inaugural Saudi-Africa Summit slated for November 10, the president’s office has announced. The summit, expected to take place at the King Abdulaziz International Conference Center, brings together leaders from over 50 countries throughout the Middle East and Africa. Saudi and African officials hope the meeting will lead to a long-term partnership between the Kingdom and the African Union, particularly capitalizing on pre-existing economic, cultural, and diplomatic relations while setting out to forge new ones. The summit comes at a…

SOMA INKURU

Les Etats-Unis une nouvelle fois au bord de la paralysie budgétaire

Moins de deux mois après avoir évité l’impasse politico-financière, les Etats-Unis se retrouvent à nouveau au bord du précipice: le Congrès américain n’a plus qu’une semaine pour s’entendre sur un nouveau budget et éviter la paralysie de l’administration fédérale. Aucune des deux chambres du Congrès – ni le Sénat aux mains des démocrates, ni la Chambre des représentants contrôlée par les républicains – ne sont pour l’instant parvenues à adopter une loi de finances pour prolonger le budget de l’Etat fédéral, qui expire à minuit dans la nuit de vendredi…

SOMA INKURU

France : le Pas-de-Calais se réveille inondé après une nuit de pluies diluviennes

Des pluies abondantes se sont abattues sur le Pas-de-Calais, dans la nuit de jeudi à vendredi. Le département, inondé, reste en vigilance rouge pour pluie-inondations et crues. Rivières en crues, rues inondées, maisons délabrées : le Pas-de-Calais se réveille groggy vendredi 10 novembre après une nuit de pluies abondantes, qui fait suite à une montée des eaux historique déjà à l’origine d’importants dégâts mardi. Météo-France a placé jeudi le département en vigilance rouge à la fois pour les crues et les pluies et inondations, un épisode qui ne doit commencer à…

SOMA INKURU

Abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rikabije, ntibanahabwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiriye -Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye, serivisi z’ubuzima  bw’imyororokere zerekanye ko abafite ubumuga ari bo bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse ntibahabwe na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Abafite ubumuga bunyuranye bo mu Rwanda, batangaza ko ihezwa bakorerwa rishingiye ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari kimwe mu bibahangayishije ndetse bibagiraho ingaruka zikomeye. Tuyishimire Honorine, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, atangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kugira uburenganzira nk’abantu bafite ubumuga ariko ko haracyari n’imbogamizi, muri zo harimo kuba hari ababyeyi batumva neza ko bagomba guha…

SOMA INKURU