Koreya ya Ruguru yamaganye igikorwa cyo kugerageza misile yambukiranya imigabane (ICBM) giherutse gukorwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu Kigobe cya Korea. Mu itangazo Koreya ya Ruguru yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu yavuze ko yiteguye gukora igikorwa cyo gusubiza ubu bushotoranyi bwa Amerika. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Amerika yagerageje igisasu cyo muri ubu bwoko bwa misile ariko kiza gupfuba nyuma yo kukirasa nubwo hatatangajwe impamvu z’iki cyemezo. Nubwo iyi misile yapfubye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yavuze ko iki gikorwa cy’abafashije kubona amakuru y’ingenzi…
SOMA INKURUMonth: November 2023
African air transport cost remains a barrier to tourism growth – Kagame
President Paul Kagame said the high cost of air travel to Africa and within Africa remains a barrier to the growth of the tourism sector, which calls for the implementation of the Single African Air Transport Market (SAATM). He was speaking at the official opening of World Travel and Tourism Council (WTTC) 2023, on November 2, which convened more tthan1,200 participants in the global tourism industry to recognize the sector’s growth across the continent in recent years and at the same time analyze its challenges. The three-day summit, which kicked…
SOMA INKURUGihamya n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsina gabo
Urubuga rwa Discrimlaw.net ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Equal Employment Opportunity Commission(EEOC), Komisiyo iharanira ko abantu babona akazi mu buryo bungana, bugaragaza ko muri Amerika abagabo 10% bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina iyo bari mu kazi. Iyi Komisiyo ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko benshi mu bagabo banga kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, kuko baba batekereza ko babivuze ntawabizera. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2005 muri Amerika, bwerekanye ko abana b’abahungu 16% bari barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafite imyaka 18. Muri 2003, abagera kuri 14.2% bo barikorewe…
SOMA INKURULa tempête Ciaran poursuit sa route en France, plus de 1 million de foyers privés d’électricité
Les appels à la prudence sont toujours de mise. Et ce même si la vigilance rouge vent a été levée jeudi à 10H00 dans la Manche, dernier des trois départements du nord-ouest encore en alerte maximale à l’occasion du passage de la tempête Ciaran, a annoncé Météo-France. La vigilance rouge avait été levée dans le Finistère dès 07H00 puis dans les Côtes-d’Armor une heure plus tard. Alors que Ciaran poursuit sa route vers la Manche et l’Angleterre, cinq départements sont désormais sortis de la vigilance orange vent: Finistère, Morbihan, Côtes-d’Armor, Ille-et-Vilaine…
SOMA INKURURutahizamu wa Rayon Spotrs yerekeje Iburayi
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko rutahizamu wa yo, Rudasingwa Prince, yerekeje mu igeregezwa ku mugabane w’i Burayi. Ni inkuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023. Rayon Sports ibicishije kuri X (Twitter), yavuze ko Rudasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Latvia. Bati “Rutahizamu wa Rayon Sports, Prince Rudasingwa yafashe indege ijya ku mugabane w’i Burayi muri Latvia. Agiye gukora igeregezwa ry’ukwezi mu ikipe ya Riga Football Club.” INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris
SOMA INKURUKenya: Mwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gukora amarorerwa imbere y’abanyeshuri
Umwarimu ku ishuri ribanza rya Nthonzweni mu Ntara ya Makueni muri Kenya yatawe muri yombi nyuma y’uko yagaragaye yasinze kandi asa nabi mu kigo cya Kaiti ACC container centre, ahatangirwa impapuro z’ibizamini buri gitondo. Martin Muteti yatawe muri yombi nyuma y’uko itsinda ry’abashinzwe umutekano mu Ntara, hamwe n’abayobozi bashinzwe uburezi mu Ntara, basuye bitungiranye kuri iki kigo gikorerwaho ibizamini bakamenya ko uyu mugabo yaje atinze “bigaragara ko yasinze kandi asa nabi.” Ku wa gatatu, polisi yagize ati: “Yahise atabwa muri yombi ashyirwa muri kasho ya polisi ya Mukuyuni maze akorerwa…
SOMA INKURUAbapasiteri ba ADEPR 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batayarangije -RGB
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagiye bishegesha Itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayirangije. Ibibazo bya ADEPR byamaze imyaka myinshi ari agatereranzamba kugeza muri 2020 ubwo RGB yinjiye mu bibazo byayo, ngo bacukumbure inkomoko y’imungu yayishegeshaga. Byasaga n’ibyamaze kuba ibisanzwe kumva induru muri ADEPR kubera ibibazo by’ingutu bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi, ndetse bamwe bagiye bava mu myanya barimo bajyanwa muri gereza.…
SOMA INKURUUSA yashyize ukuri hanze ku bijyanye n’abasirikare bayo muri Gaza
Ingingo yo kuba abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bajya i Gaza yagarutsweho ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu muri White House, John Kirby, yagiranye n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hari hashize iminsi hacaracara amakuru avuga ko abasirikare ba Amerika baba baramaze kugera i Gaza. Ati “Nta gahunda ihari cyangwa ubushake bwo kohereza abasirikare ba Amerika ku rugamba i Gaza, haba uyu munsi cyangwa mu bihe biri imbere.” Yakomeje avuga ko icyo Amerika iri gukora ari ukureba uko abatuye…
SOMA INKURUUbudage bwasabye imbabazi ku byaha bwakoreye Tanzania mu bukoloni
Perezida w’Ubudage yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni. Abasirikare b’Ubudage bishe abantu hafi 300,000 mu gihe cy’ubwigomeke bw’umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y’imyaka ya 1900, bwabaye zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane. Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y’i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye. Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano. “Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y’abakurambere banyu n’amateka…
SOMA INKURUIngaruka zo kutaboneza urubyaro ku ihindagurika ry’ikirere
Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage. Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba, kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini…
SOMA INKURU