Si ibanga igiti n’ubusitani bibarwa nk’umuti –Dr Nsanzimana Sabin


Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye, binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, yatangije  ku mugaragaro  gahunda yo gutera ibiti hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu bitaro,  gahunda yiswe « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) ». Minisitiri w’ubuzima akaba atangaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura.

Mu itangizwa ry’iki gikorwa « Ivuriro riri ahatoshye »,  Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko  ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, kuko byagaragaye ko amavuriro afite ibiti n’ubusitani abarwayi bataha mbere y’iminsi 2 ku gihe bagomba gutaha, kuko bwa busitani bwatumye umubiri wabo ukira vuba.

Minisitiri yagize ati : « Abarwayi barwariye mu mavuriro cyangwa ibitaro bifite ubusitani bwiza bakira vuba kurusha abajya kurwarira mu mavuriro atagira ibiti n’ubusitanti. Ubusitani kandi bunarinda abantu bugatuma bagira ibibazo bike by’ibyuyumviro (stress), bunatuma abantu bahumeka umwuka mwiza. »

MUTABAZI Richard, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, ahatangirijwe iki gikorwa ku kigo nderabuzima cya Ntarama, yishimiye kuba iki gikorwa « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) », cyatangirijwe ku mugaragaro muri aka karere, anizeza abitabiriye iki gikorwa ko we n’abaturage ayoboye bazakomeza ibyo bikorwa ndetse bakarinda n’ibyakozwe.

Ati: “Turashima Minisiteri y’Ubuzima ku gutangiriza iki gikorwa hano mu karere kacu ka Bugesera, muri uyu murenge wa Ntarama, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, haterwa ibiti muri gahunda yo gutuma aho tuvurirwa haba ubuhumekero bwiza, haboneka umwuka mwiza, haboneka imvura.”

Abaturage banyuranye bo mu murenge wa Ntarama batangarije umuringanews ko bishimiye cyane iki gikorwa cyatangirijwe ku kigo nderabuzima cyabo cya Ntarama, aho intero yari imwe bagira bati « Twishimiye iki gikorwa kandi tuniyemeje kubungabunga ibi biti kugira ngo intego yo kubitera izagerweho 100%. »

Uyu muganda watangirijwemo gahunda ya « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) », witabiriwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu nzego za leta ndetse n’abafatanyabikorwa harimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Valentine Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana hamwe n’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Dr Ozonnia Ojielo.

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije yateguye gahunda gahunda Green Hospital Initiative ikaba ifite gahunda yo gutera ibiti bingana na miliyoni 2 bizaterwa mu mavuriro arimo Poste de sante 1252, ibigo nderabuzima 514 hamwe n’ibitaro 56. Hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 20, muri byo 1400 ni ibyatewe ku kigo nderabuzima cya Ntarama mu gikorwa cy’umuganda.

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.