Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri wa mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ku ruganda rwa Skol mu Nzove, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje byinshi ku bijyanye na Rayon Sport Week.
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele wari kumwe n’Umuyobozi wa Skol IVAN Wulffaert muri iki kiganiro batangaje byinshi ku cyumweru cyagenewe Rayon Sports.
Hatangajwemo ko umutoza uzatoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino ari Robertinyo Oliveira Gonalves bakazamwerekana muri Rayon Sport Week.
Rayon Sport Week iratangira kuri uyu wa kabiri 23/07/2024 kizasozwe na Rayon Sport Day taliki 03/08/2024. Muri iki cyumweru hazaba imikino ya gicuti inyuranye.
Ku ikubitiro, Rayon Sport izahura n’Amagaju kuri Stade i Huye taliki 24/7/2024 aho kwinjira bizaba ari ubuntu!
Umukino wa kabiri uzaba tariki 27 Nyakanga 2024 Rayon Sports izajya I Musanze aho izahura na Musanze fc, uyu mukino nawo kwinjira bizaba ari ubuntu.
Tariki 26 Nyakanga 2024 hazatangazwa Kapiteni wa Rayon Sports umwaka w’imikino wa 2024-2025.
Tariki 28 Nyakanga 2024 hazashyirwa hanze imyambaro ikipe izifashisha umwaka w’imikino utaha wa 2024-2025.
Tariki 31 Nyakanga 2024 abafana ba Rayon Sports bazahura n’abakinnyi ba bashya ndetse n’abasanzwe baganire ndetse banifotozanye.
Tariki 02 Kanama 2024 hazaba inama itegura umunsi wa Rayon Day.TarIki 03 Kanama 2024 hazaba umunsi wa Rayon Day.
Umuyobozi wa Rayon Sports kandi yatangaje ku mugararo ikipe izahura na Rayon Sport kuri Rayon Sport Day ari AZAM FC yo muri TANZANIA, umukino uzabera kuri Stade Amahoro.
Ntabwo ari ibirori bya Ruhago gusa kuko Rayon Sport izifashisha n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda mu gushimisha abafana n’abakunzi bayo. Biteganyijwe ko mu birrari binyuranye bazabonamo abahanzi nka ba Bushali muri Kinya Trap, na ba DJ BRIAN umenyerewe mu kuvanga imiziki hano mu Rwanda.
INKURU YA IHIRWE CHRIS