Grand P yagiye mu bitaro biturutse ku mukunzi we


Umuhanzi wo muri Guinéa akaba n’umuherwe ubana n’ubumuga bw’ubugufi, Grand P, yajyanwe mu bitaro kubera umukunzi we ubyibushye cyane yamwicayeho kubibero bigatuma amatako ye acyebana, maze ntabashe kugenda .

Grand P, yamamaye muri Afurika nyuma y’aho avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi, ubyibushye bitangaje witwa Eudoxie Yao, aba bombi inkuru yabo y’urukundo yakwirakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hamwe bavuga ko ari couple ihabanye cyane mbese itaberanye.

Grand P umukunzi we yamwicariye amatako ahita acyebana

Inkuru ya Dailycroc ivuga ko Grand P yacyebanye amatako ari kwishimana n’umukunzi we, Eudoxie Yao yicaye ku matako ye.

Mu kumwicaraho byasigiye imvune uyu muhanzi Grand P aho yananiwe guhaguruka ngo abe yabasha kugenda, biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro bya Metro muri Guinea.

Grand P yatewe Serumu ku mpanuka zatewe n’umukunzi we wamwicariye

Eudoxie Yao na Grand P, bari bamaze igihe urukundo rwabo rwajemo agatotsi baratandukanye, mu minsi ishize bongeye kwiyunga ubu bakaba bari mu munyenga w’urukundo.

 

Ange  KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.