Visi perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Kamala Harris yatangaje ko ashaka kunga ishyaka rye, kunga igihugu no gutsinda Donald Trump mu matora yo mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2024.9
Harris yatangaje ibi nyuma y’uko ashyigikiwe n’abitwa aba ‘delegates’ cyangwa se intumwa z’ishyaka ry’abademokarate zihagije kugira ngo yemezwe nk’umukandida w’ishyaka ryabo mu matora ya perezida.
Mu itangazo, Kamala Harris yavuze ko ashimira Perezida Joe Biden “na buri wese mu ishyaka ry’abademokarate bamaze kungirira icyizere”.
Kugeza ku wa mbere nijoro, Harris yari amaze gushyikirwa n’intumwa 1,976 zikenewe ngo atsinde ku kiciro cya mbere cyo kwemerwa nk’umukandida wa ririya shyaka.
Intumwa z’ishyaka ni abantu batoranywa ngo bahagararire abantu batora mu gace runaka mu nteko rusange y’ishyaka ry’abademokarate ku rwego rw’igihugu.
Uku gushyigikirwa kwa Harris kubanjirije amatora nyayo ya ziriya ntumwa azaba hagati ya tariki 1 – 7 z’ukwezi gutaha kwa Kanama, aho Harris mu buryo bweruwe biteganyijwe ko yemezwa nk’umukandida perezida w’abademokarate.
Kuva ku cyumweru ubwo Joe Biden yatangaza ko aretse kwiyamamariza kuba perezida, miliyoni z’amadorari zimaze kwisuka nk’impano yo gushyigikira kwiyamamaza kwa Kamala Harris.
Mu itangazo rye uyu munsi, Harris yavuze ko mu mezi ari imbere agiye kuzenguruka Amerika abwira abaturage bayo ibyo ateganya.
Harris w’imyaka 59, azaba ari umukandida w’amaraso mashya ugereranyije na Trump. Harris ashobora gukoresha imyaka 78 ya Trump mu kumurwanya, kuko atowe yaba ari we perezida ukuze kurusha abandi utowe muri Amerika.
Uruhande rwa Trump na rwo rukomeje kugaragaza Harris nk’umuntu udakomeye bihagije kandi waba ari akaga abaye perezida.
Trump we yamaze gutangaza ko we ari we muntu ukwiye kuba perezida.
SOURCE:BBC