Kirehe hari ikibazo cyo gutinya inda umuntu ntatinye indwara -Vice Mayer Mukandayisenga

Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” banyarukiye mu karere ka Kirehe, harebwa uko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA guhagaze, hagaragara ikibazo cy’urubyiruko rwitabiriye kuboneza urubyaro ariko rudatinya kwandura virusi itera SIDA. Iki kikaba ari kibazo n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko gihari koko. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mujyi wa Nyakarambi n’abandi baba bari ku mupaka wa Rusumo, usanga bose bahurira ku…

SOMA INKURU

Urugendo rwa Papa Francis rwasubitswe mu buryo butunguranye

Papa Francis yaretse kwitabira inama ku ihindagurika y’ikirere izabera i Dubai, inama izwi nka COP28, kubera ibicurane no kubabuka kw’ibihaha, nkuko Vatican yabivuze. Papa, w’imyaka 86, yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu. Mbere yaho ku wa kabiri, Vatican yari yavuze ko ateganya gukomeza iyo gahunda y’uruzinduko rwe nubwo yari arwaye mu mpera y’icyumweru gishize. “Yicuza cyane”, nkuko Vatican yabivuze, Papa yemeye kudakora urwo rugendo nyuma yuko abaganga be bamusabye kutagenda. Vatican yagize iti: “Nubwo uko Nyirubutungane ameze mu by’ubuzima muri rusange kwateye intambwe nziza ku bijyanye…

SOMA INKURU

Ibyishimo bidasanzwe mu mfungwa z’Abanya Palestine zarekuwe

Israel yarekuye imfungwa 30 z’Abanya-Palestine yari yarafunze nyuma y’uko abaturage bayo 10 n’abanyamahanga babiri bari barafashwe bugwate na Hamas barekuwe. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, kibaye mu minsi itandatu yashyizweho hagati y’impande zombi cyo kurekura imbohe zari zarafunzwe. Magingo aya, Israel imaze kurekura Abanya-Palestine 180 barimo abagore n’abana mu gihe Hamas yo imaze kurekura abantu 81 biganjemo abaturage ba Israel. Hagati aho, Ingabo za Israel zafunze inzira zose zinjira mu Mujyi wa Gaza, zishyiraho za bariyeri impande zose ku buryo abantu binjira n’abasohoka bagomba…

SOMA INKURU

Nyamasheke: Kudaha umwanya uhagije abana kimwe mu byongera igwingira

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragajwe ko kudaha umwanya abana ari nk’imwe mu mpamvu yihishe inyuma y’igwingira ry’abana mu karere ka Nyamasheke Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko kuba ingwingira ridacika biterwa no kuba ababyeyi nta mwanya uhagije bagenera abana babo ngo babategurire indyo yuzuye kandi ibyo kurya bihari. Ati: “Ibyo kurya hano si ikibazo, muri kano gace harera cyane kuburyo nta kibazo cy’ibiryo gihari ahubwo ababyeyi b’ino bakunda imirimo cyane kuburyo usanga abana basa nk’abirera cyangwa bakarerwa n’abaturanyi, bityo wa mwana…

SOMA INKURU

Si ibanga igiti n’ubusitani bibarwa nk’umuti –Dr Nsanzimana Sabin

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye, binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, yatangije  ku mugaragaro  gahunda yo gutera ibiti hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu bitaro,  gahunda yiswe « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) ». Minisitiri w’ubuzima akaba atangaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura. Mu itangizwa ry’iki gikorwa « Ivuriro riri ahatoshye »,  Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko  ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, kuko byagaragaye ko amavuriro…

SOMA INKURU

USA: Habereye impanuka y’indege idasanzwe

Umupilote yapfiriye mu mpanuka y’indege ya moteri imwe yabereye hafi ya resitora na salon itunganya inzara muri Texas. FAA yatangaje ko Mooney M20 yakoreye impanuka iruhande rwa Mama’s Daughter’s Diner na Nail Addiction ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,kuwa Kabiri. Abayobozi bemeje ko umupilote wapfiriye muri iyo mpanuka,niwe muntu wenyine wari muri iyo ndege.Uwapfuye ntabwo yavuzwe izina. Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu kigo cyo kurwanya inkongi muri Plano yagize ati “Ku bw’amahirwe,indege ntabwo yagwiriye cyangwa ngo igonge ikintu.” Abakozi b’ubutabazi bahise bihutira kugera aho impanuka yabereye,muri kilometero imwe uvuye ku…

SOMA INKURU

Rwf317b Volcanoes National Park expansion to be piloted in 2024

The pilot phase of the Volcanoes National Park Expansion project will kick off in 2024, the Rwanda Development Board (RDB) CEO, Francis Gatare, has said. Gatare made the disclosure while appearing before the plenary sitting of the lower chamber of Parliament to provide answers to issues faced by the hospitality and tourism industry. The issues include poaching in reserves and parks, as well as the damage caused to residents’ crops by animals leaving the parks, and unresolved disagreements regarding the expansion of the Volcanoes National Park which have led to…

SOMA INKURU

Nombreuses réactions après l’accord Israël-Hamas, Paris “espère” des libérations d’otages français

Les réactions se multiplient après l’annonce de l’accord entre Israël et le Hamas permettant la libération d’une cinquantaine d’otages et une trêve de quelques jours dans la bande de Gaza. Paris, notamment, “espère” qu’il y aura des Français parmi le premier groupe d’otages libérés. Les premières réactions à l’annonce de l’accord entre Israël et le Hamas n’ont pas tardé. Paris, notamment, a évoqué un “moment de réel espoir”, espérant qu’il y aura des Français parmi les otages qui vont être libérés prochainement par le Hamas en échange d’une “pause humanitaire” acceptée par Israël, a…

SOMA INKURU

Brazil ibyari imikino byahindutse intambara

Brazil yatsinzwe umukino wa mbere ku kibuga cyayo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Ibi yabikorewe na Argentina yabatsinze igitego 1 cya Nicolas Otamendi ku munota wa 63 w’umukino. Iki gitego cyashegeshe Brazil idahagaze neza muri iyi minsi cyane ko uyu mukino Brazil itsinzwe ari uwa 3 wikurikiranya. Muri uyu mukino,Joelinton winjiye mu kibuga asimbuye yahawe ikarita itukura ku munota wa 81 w’umukino. Imikino 4 iheruka, Brazil yatsinzwe na Argentina 3 banganya 1. Ni inshuro ya 3 mu mateka,Brazil itsinzwe Maracană Stadium. Muri uyu mukino habaye intambara hagati y’ Abafana ba…

SOMA INKURU

Impamvu muzi y’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zikomeje kugaragara mu Rwanda

Ni kenshi hagiye humvikana hirya no hino mu Rwanda, abantu barwaye bakaremba ndetse bamwe bikabaviramo urupfu nyuma yo kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka, by’umwihariko iyo babifatiye ahahurirwa n’abantu benshi. Urugero rwa vuba ni urw’abantu bakoreye inama muri Hotel Saint Famille i Kigali kuva tariki 17 kugeza 18 Ugushyingo 2023, benshi muri bo bahise barwara bararemba ku buryo hari n’abatarashoboye kurangiza inama. Umwe muri bo twamuhaye izina rya Alice yatangaje ko kuwa gatanu yavuye mu nama, atashye nimugoroba yumva mu nda hameze nabi, atangira kuruka, gucibwamo no kugira umuriro kugeza…

SOMA INKURU