Impamvu muzi y’itandukana ry’umutoza Yamen Zelfani na Rayon Sports

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru,tariki ya 8 Ukwakira 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports  izwi ku izina rya Gikundiro yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo Yamen Zelfani  ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu munya Tunisia,Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports yavuye muri iyi kipa nyuma yo kumenyekana ko yatangaje  ko atakomezanya n’iyi kipe mu gihe abafana bayo bari kumutuka. Mu gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugenda, umutoza Zelfani yagize ati: “Niba bigeze aho abafana bantuka birengagije akazi keza narimo gukora muri Rayon Sports,byaba byiza dutandukanye neza nkigendera amahoro”. Ubuyobozi bwa Rayon…

SOMA INKURU

Imirwano ikaze irakomeje hagati ya FARDC na M23

Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ibirindiro by’umutwe wa M23 biri muri Teritwari ya Rutschuru,Gurupoma ya Binja ni mu gace k’umuhanda wa Mabenga ugana muri Pariki ya Rwindi ,habaye gukozanyaho hagati ya M23 na FARDC aho yari ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo,FDLR na RUD URUNANA. Ni mugihe kandi indi mirwano yaberaga mu gace ka Kinyandonyi na Ngwenda ni mu ntera ya 6Km ugana mu mujyi wa Kiwanja ,aho ingabo za Leta zarashishaga utudege tugagira abadereva tuzwi nka Drones,muri iyi mirwano kandi harimo imitwe y’inyeshyamba z’abanyarwanda za RUD,FPP na PDM iyi…

SOMA INKURU

Intambara irakomeje hagati y’igisirikare cya Israel na Hamas

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y’igisiriare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel. Amwe mu makuru wamenya ubu: Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu umunani mu majyepfo y’igihugu kirimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas Mu masaha 36 nyuma y’uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho…

SOMA INKURU

Musanze: Mu rugo rw’umuyobozi mu mudugudu hafatiwe magendu

Mu rugo rw’umugabo witwa Manizabayo Ferdinand, ushinzwe amakuru mu mudugudu, hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabaye abera abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo. Magendu y’inzoga zasanzwe mu rugo rw’umuyobozi Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Gataba Akagari ka Gasakuza mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ari naho iyo magendu yasanzwe. Ubwo ibi byabaga ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, muri uyu Mudugudu hari hamenyekanye amakuru y’uko hari abaturage bari bacunze ubuyobozi ku ijisho, bagataburura inka yari yahambwe yipfishije, bateka inyama zayo barazirya; Manizabayo…

SOMA INKURU

Nyagatare: Kwihagararaho bya kigabo bibatera guhishira ihohoterwa bakorerwa

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko batinya kuvuga ihohoterwa, bakorerwa kubera gutinya gusuzugurwa n’abaturanyi ariko nanone banishingikiriza ko umugabo ari umutware n’umunyembaraga, ku buryo ataneshwa n’umugore. Ndayambaje Froduard, umuturage w’umurenge wa Gatunda, avuga ko nubwo ihohoterwa rigaragara cyane ari irikorerwa abagore, ariko ngo n’abagabo barahohoterwa ahubwo bikagirwa ibanga. Impamvu bigirwa ibanga ngo ni uko kenshi abagabo biyumva ko ari abatware b’ingo, kandi ari abanyembaraga bityo kuvuga ko bahohotewe, n’abagore byaba ari igisebo n’igisuzuguriro kuri bo. Ati “Kwa kundi abagabo twihagararaho ningenda nkavuga ko umugore ampohotera ndasuzugurika…

SOMA INKURU