Impamvu muzi y’itandukana ry’umutoza Yamen Zelfani na Rayon Sports


Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru,tariki ya 8 Ukwakira 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports  izwi ku izina rya Gikundiro yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo Yamen Zelfani  ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uyu munya Tunisia,Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports yavuye muri iyi kipa nyuma yo kumenyekana ko yatangaje  ko atakomezanya n’iyi kipe mu gihe abafana bayo bari kumutuka.

Mu gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugenda, umutoza Zelfani yagize ati: “Niba bigeze aho abafana bantuka birengagije akazi keza narimo gukora muri Rayon Sports,byaba byiza dutandukanye neza nkigendera amahoro”.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze gutandukana hakiri kare waba ari wo mwanzuro mwiza kugira ngo adakomeza gutakaza amanota bya hato na hato bikaba byatesha iyi kipe umurongo wo guhatanira Shampiyona.

Kudakundwa kwa Yamen Zelfani muri Rayon Sport byatangiye  ubwo iyi kipe  yasezererwaga muri CAF Confederation Cup kandi yari ifite amahirwe yo gukinira imikino ibiri i Kigali.

Uyu munya Tunisia wari umaze imikino 5 yikurikiranya adatsinda,yibasiwe n’abakunzi ba Rayon Sports ubwo yananirwaga gutsinda Marines FC bakanganya ibitego 2-2 ari naho yagiranye amakimbirane akomeye n’umwe mu bakinnyi yatozaga.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.