Rwanda: Inyamaswa zishobora kuzaba amateka nizititabwaho kurushaho


U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinjiriza akayabo mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga byarwo birimo n’inyamaswa; gusa zimwe muri zo ziragenda zikendera uko bwije n’uko bukeye ku mpamvu zirimo ubuhigi n’ubushimusi, mu gihe hari n’izamaze gushiraho.

Abashakashatsi ku binyabuzima n’abarebera hafi iby’inyamaswa zo mu gasozi, bavuga ko kuba zimwe zarashizeho n’izindi zikaba ziri mu marembera bigirwamo uruhare n’ubuhigi bunyuranyije n’amategeko bukomeje kwiyongera, ba rushimusi, ndetse no kuziroga.

Zimwe zigenda zigabanyuka mu mibare n’aho zagaragaraga, naho izindi hashize imyaka myinshi zitakiboneka ahantu na hamwe mu Rwanda ku buryo bitekerezwa ko zishobora kuba zitakihaba.

1.Igikeri cy’amabara (Callixalus pictus)

Ubu ni ubwoko bw’igikeri kigira amabara avanze ku buryo ubona ameze nk’umutako cyashyizweho. Amakuru aturuka mu Kigo gishinzwe Ubushakashatsi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima n’Umutungo Kamere, Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management (CoEB), avuga ko icyo gikeri giheruka kugaragara mu Rwanda mu 1950.

Ubu bikekwa ko cyamaze gucika burundu mu Gihugu.

2.Inzobe (Sitatunga)

Inzobe zikunda kwibera mu bishanga ariko izabaga mu byo mu Kagera zimaze igihe zitakiboneka ifoto Expertafrica

Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu barebera hafi inyamaswa zo muri Pariki ya Akagera, Karama Joseph, avuga ko inzobe zitakihaboneka, ndetse no mu bishanga bihegereye nta zihari.
Ati “Ahubwo nta n’icyizere dufite ko zigihari. Inzobe ziba mu bishanga kandi nitwe dufite ibishanga binini haba muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rero urumva ko zakabaye zihaboneka. Abahigi barazigabije rwose ntiwapfa kuzibona.”

Yavuze ko bakeka ko muri pariki zishobora kuba zitarashiramo burundu “ariko iyo tubarura ntazo tubona”.

3.Inyoni yitwa le bec de chaussure (Shoebill)

 

Inyoni yitwa Shoebill yabaga muri Pariki ya Akagera ntikigaragara cyane

Ni inyoni nini ifite umunwa munini umeze nk’urukweto ari naho havuye izina “bec de chaussure”. Yari isanzwe iboneka muri Pariki y’Akagera ariko hashize igihe itakigaraga nk’uko bihamywa na CoEB ndetse na Karama uhaba umunsi ku munsi.

Karama yagize ati “Mu mwaka ushize twazibonye hanze nko ku ruzitiro,ariko nazo zifite ibyago byinshi byo kuba zacika burundu.”

4.Inkura z’umukara(rhinoceros noire)

 

Inkura z’umukara ziba mu Rwanda ni izakuwe mu mahanga kuko zari zaracitse

Ubu ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa nini zigaragara hake kuko mu Isi yose habarurwaga izisaga 5.500 mu mwaka ushize. Mu Rwanda ni zo zihaba gusa, ariko zari zarahashizeho burundu kugeza ubwo hazanwaga izindi mu myaka mike ishize ariko nazo ziracyari nke.
Mu 2017 hagejewe 18 ziturutse muri Afurika y’Epfo, mu 2019 hazanwa izindi eshanu zikuwe muri Repubulika ya Tchèque. Ubu zose ziba muri Pariki ya Akagera ariko nazo ni nkeya “ku buryo zifatwa nk’izishobora kuzakendera”.

5. Intare

 

Intare zamaze imyaka 11 zitagaragara mu Rwanda zigarurwa mu 2015

Mu nyamaswa nini u Rwanda rufite ariko nazo nkeya kugeza ubu, Intare na zo zirimo. Mu 2015 ni bwo hazanywe zirindwi zikuwe muri Afurika y’Epfo, nyuma y’imyaka 11 nta n’imwe ibarizwa mu Gihugu kuko hagaragazwa ko iya nyuma yapfuye irozwe mu 2006.

Ubu izihari zose zibarizwa muri Pariki ya Akagera iri mu Burasirazuba bw’Igihugu.

6. Imbwebwe(le Chacal)

 

Imbwebwe na zo ziri mu nyamaswa zigenda zikendera mu Rwanda ifoto Science

Iyi nyamaswa nayo iri mu zigaragazwa ko zifite ibyago byinshi byo gucika burundu mu Rwanda mu myaka iri imbere, bitewe n’uko izigaragara mu ishyamba rya Buhanga riri mu Majyaruguru zikomeje kuba nke kandi ari ho zibarizwa.

7. La perdrix

 

Inyoni yitwa perdrix iri mu nyamaswa zishobora kuzacika mu Rwanda

Ubu ni ubwoko bw’inyoni nini ziba mu ishyamba rya Buhanga zijya kumera nk’inkware. Iyi nyoni nayo ishyirwa ku rutonde rw’izigenda zikendera mu Rwanda. Raporo ya gahunda y’Igihugu yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy And Action Plan) yo mu 2016,yerekanye ko hashingiwe ku mibereho yazo n’imibare muri iryo shyamba, zifite ibyago byo kuzashiraho.

8.Ingwe (le léopard)

 

Ingwe zigaragara mu Rwanda zigenda zigabanuka

Iyo raporo ikomeza yerekana ko imibereho y’Ingwe mu Rwanda nayo ihangayikishije,by’umwihariko izo mu ishyamba rya Buhanga. Ibyo bituma zishyirwa ku rutonde rw’izifite ibyago byinshi byo kuzacika mu Rwanda, kandi zibarwa muri eshanu nini ziri mu Gihugu.

9. Ikinyogote cyo mu bwoko bwa Hystrix Afrique

 

Ikinyogote cyitwa Hystrix Afrique kiri mu nyamaswa zishobora kuzacika mu Rwanda

Ubu ni ubwoko bw’ikinyogote buba mu ishyamba rya Buhanga bukomeje kugenda bugabanyuka mu mibare,ibintu biteye impungenge ko mu myaka iri imbere bwazaba butakigaragara mu Rwanda.

Hagaragazwa ko ubu ari bwo bwoko bw’ibinyogote bwabayeho kera mu Isi, bukaba bufite inkomoko muri Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo.

10. Inzovu

 

Inzovu ziba zifite ibyago byo gukendera mu Rwanda kubera ba rushimusi

Iyi nayo iri mu nyamaswa zifatwa nk’eshanu nini ziri mu Rwanda, ariko hagaragazwa ko izo muri muri Pariki ya Nyungwe zishobora kuzakendera kubera “ba rubushimusi”.

Uretse izo icumi zarondowe haruguru, hanerekanwa ko Imbogo,Inyoni zo mu bwoko bwa la fauvette du rush n’izitwa le Kungwe apalis ziba muri Pariki ya Nyungwe no mu bishanga bya Rugezi, ndetse na la chouette effraie africaine iba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu zifite ibyago byo kuzacika mu Rwanda.

Imibare yerekana ko mu Rwanda hari amoko y’inyoni 703 , ay’ibikururanda 81, ay’inyamabere 184, ay’amafi 77, ndetse n’ay’iziba mu mazi no ku butaka 42.

Mu 2011 u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwarongereye ingufu uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu 2020, ndetse no kurinda ibifite ibyago byinshi byo gushiraho, himakazwa gahunda ya Alliance for Zero Extinction (AZE) ruhuriyemo n’ibindi bihugu 36.

 

Inyoni ya la chouette effraie africaine yari isanzwe iba mu nkengero z ikiyaga cya Kivu ntikigaragara cyane

 

Inyoni yitwa le Kungwe apalis iri mu zitakiboneka cyane mu Rwanda

 

Inyoni zitwa fauvette nazo zigenda ziba nkeya muri Nyungwe ku buryo hari ubwoba ko zizabura

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.