Guverinoma ikomeje gukingira Abanyarwanda ihereye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara zidakira, abakora imirimo ibahuza n’abantu benshi, abageze mu zabukuru, bo bakaba banashyiriweho umwihariko.
Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyavuze ko abafite hejuru y’imyaka 60 bo muri Kigali bemerewe guhamagara umurongo utishyurwa wa 3260, inzego z’ubuzima zikajya kubakingira zibasanze mu ngo zabo.
Itangazo rya RBC ryo ku wa 10 Kanama 2021, rigira riti “Turamire ubuzima bw’abasheshe akanguhe. Muri Kigali, niba uzi umuntu ufite imyaka 60 no hejuru yayo, akaba atarakingirwa Covid-19, hamagara nomero 3260 abaganga bamugereho bamukingire.”
Biteganyijwe ko iyi gahunda izakomeza nyuma y’Umujyi wa Kigali ikagenda igezwa no mu bindi bice by’izindi ntara.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 10 Kanama, igaragaza ko abantu 30.535 aribo bakingiwe mu masaha 24 yo kuri uwo munsi mu gihe 680.470 bamaze guhabwa urukingo mu gihugu hose.
ubwanditsi@umuringanews.com