Afurika y’Epfo: Inkongi y’umuriro yivuganye abasaga 70

Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko abantu nibura 73 bapfuye nyuma yuko inkongi y’umuriro yadutse mu nyubako y’amacumbi mu mujyi wa Johannesburg. Abandi bantu barenga 50 bakomeretse. Abategetsi b’i Johannesburg bavuga ko bitaramenyekana icyateje iyo nkongi yibasiye iyo nyubako y’amagorofa atanu rwagati muri uwo mujyi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bw’umujyi wa Johannesburg bwemeje ko ari bwo nyir’iyo nyubako yahiye ariko buvuga ko ibico by’abagizi ba nabi byari byarayigaruriye. Umuvugizi w’inzego z’ubutabazi bwihuse, Robert Mulaudzi, yabwiye BBC ko abazimya umuriro bashoboye gukuramo bamwe mu baba muri iyo nyubako. Yavuze ko…

SOMA INKURU

Uwahiritse Perezida Ali Bongo kubutegetsi afite amateka atoroshye

Uwahiritse ku butegetsi  Ali Bongo wari umaze iminota mike abyina istinzi nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora yo kuyobora Gabon nyuma yo guhindura itegeko nshinga ni umusirikare mukuru akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo azwi ku izina rya Gen Brice Clotaire Oligui Nguema.  Gen Bruce Clotaire Oligui Ngwema afite imyaka 48, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade…

SOMA INKURU

Ubwongereza: Umudepite wiyumva nk’umugore akomeje ubuvugizi bw’abatinganyi n’abihinduza igitsina

Mu mwaka wa 2022, Jamie Wallis, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yavuganaga n’Abarusiya babiri bamenyereweho gukora amashusho y’ibikorwa bihimbano ku mbuga nkoranyambaga, yiyemereye ko yiyumvamo kuba ari umugore nubwo afite igitsina gabo, akaba yavugiye abasirikare ba Ukraine b’abatinganyi ndetse n’abandi bakeneye kwihinduza igitsina. Uyu mudepite atanga ikiganiro ku buryo ibikorwa byo kwihinduza igitsina byakwimakazwa mu mashuri, ndetse akanavuga niba hari igihe kizagera u Bwongereza bukagira Minisitiri w’Intebe wihinduje igitsina, yanashyizemo n’ingingo ivuga ku basirikare ba Ukraine b’abatinganyi, aho yatangaje ko bakeneye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kongera ibirungo mu gikorwa…

SOMA INKURU

Donald Trump yaba ari gukumirwa kwiyamamariza kongera kuyobora USA?

Inyandiko y’urukiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere yerekanye ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagezwa imbere y’urukiko ku cyaha cyo kwivanga mu byavuye mu matora muri Leta ya Georgia ku wa 6 Nzeri uyu mwaka. Ku rundi ruhande, umucamanza i Washington DC, yemeje ko iya 4 Werurwe 2024 ari yo tariki urubanza ruzatangiriraho ku byaha nk’ibi. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabura amahirwe yo kuyobora manda ya kabiri, agomba kwitaba ahantu hane hatandukanye harimo aho agomba gusubiza…

SOMA INKURU

Rwanda: Inkubiri yo kwirukana abayobozi irakomeje

Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Kanama 2023 nibwo hatangajwe iyurukanwa ry’uwari Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apolonie, Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu
Gishinzwe Ubutaka. Ibi bikaba bibaye nyuma y’iyurukanwa ry’abayobozi banyuranye baba ab’intara, uturere n’abandi by’umwihariko abo mu ntara y’amajyaruguru, ibi bikaba bikomeje kwibazwaho n’abatari bake, aho hari n’abatangaza ko nyuma yo kwigishwa inshuro nyinshi nokwibutswa inshingano zabo, kwirukanwa biba bibereye igihe. Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke niyo yafashe umwanzuro wo kumwirukana uwahoze ari umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Apolonie nk’uko bigaragara…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Donald Trump yatanze akayabo kugira ngo arekurwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanam2023, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasohotse muri kasho y’akarere ka Fulton Country mu mujyi w’Atlanta nyuma y’iminota 20 ahageze agatabwa muri yombi ngo akorerwe dosiye ku byaha akurikiranyweho. Uyu wahoze ategeka Amerika akurikiranyweho ibyaha bikomeye by’uburiganya n’ubugambanyi bifitanye isano n’uko yaba yarageregeje kuburizamo ugutsindwa kwe muri leta ya Georgia. Bwana Trump yageze kuri gereza nyuma gato y’isaa moya n’igice z’umugoroba wo kuwa Kane muri Amerika, ni ukuvuga isaa saba n’igice z’ijoro ry’uwa kane rishyira uyu…

SOMA INKURU

Rwamagana: Yapfuye yagiye gusengera ku muturanyi

Umugore w’imyaka 22 y’amavuko utaramenyekana amazina, yapfuye ubwo yarimo asengera mu rugo rw’umuturanyi we ruherereye ku Muyumbu mu karere ka Rwamagana. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, bibera mu kagari ka Akinyambo. Amakuru avuga ko urugo uriya mugore yaguyemo rwari rusanzwe rukoreshwa nk’icyumba cy’amasengesho. Abakristo baturutse mu duce dutandukanye ngo baruhuriragamo buri wa Kane bagasenga. Uwapfuye bivugwa ko yari yaravuye mu karere ka Kamonyi akajya i Rwamagana mu rwego rwo gushaka imibereho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bonny Bahati, yavuze ko uwapfuye yafashwe n’isereri ubwo we…

SOMA INKURU

Ihohoterwa rikorerwa abana mu bashakanye bafitanye amakimbirane rikomeje gufata indi ntera

Umuhanzi w’Imideli Claude Niyonsaba uzwi ku kabyiniriro ka Young C Designer yatunguwe no gushyirwa umwana, afitanye n’umwe mu bo babyaranye, ku iduka rye ricuruza imyenda igezweho ikunze kwambarwa n’ibyamamare. Uyu musore yazaniwe umwana ku iduka rye riherereye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Uyu mugore yageze aho Young C akorera yanga gusohokamo avuga ko yamutaye akaba atajya amuha n’indezo y’umwana babyaranye. Ni ibintu byabaye ahagana saa Kumi n’Igice zo ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama 2023. Amakuru avuga ko uretse kuzana umwana Young C yanarwanye n’uyu mugore babyaranye. Itangazamakuru…

SOMA INKURU

Strive to give back to your country, Kagame tells Indangamirwa

President Paul Kagame on Friday, August 25, issued a call to the youth who completed the 13th edition of the Indangamirwa series of civic education, Itorero, to always strive to give back to their country, irrespective of the profession. Kagame was addressing a young crowd of 415 trainees who convened at the National Ubutore Development Centre (NUDC), in Nkumba, Burera District for the closing ceremony of the five-week-long training. This year’s civic training for youth, commonly known as Itorero Indangamirwa, brought together 235 boys and 177 girls, mainly to acquire knowledge…

SOMA INKURU

Meteo Rwanda names districts at risk of heavy rains

Meteo Rwanda, the national meteorological agency, has identified areas in the country that are expected to face heavy rainfall between September and December. The agency’s announcement came during the National Climate Outlook Forum held on Thursday, August 24. According to the forecast, several districts, including Nyamagabe, Nyaruguru (western parts near Nyungwe National Park), Rusizi, Nyamasheke, and parts of southern Karongi, are expected to experience significant rainfall ranging between 700 and 800 millimeters during this period. The projected rainfall is significantly higher than the traditional average, with the maximum recorded in…

SOMA INKURU