Uko Covid-19 ihagaze mu karere ka Musanze, umujyi w’ubukerarugendo

Musanze ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ukaba umujyi wa kabiri mu twunganira umujyi wa wa Kigali, ukaba urangwa n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo bakurikiye ibyiza nyaburanga biwugize byiganjemo Parike y’Ibirunga n’ibindi. Abahatuye ndetse n’abahagenda batangaza ko nta Covid-19 ikiharangwa. Nubwo byifashe gutya ariko, ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Ruhengeri, hagaragaye ikinyuranyo cy’ibyo bamwe mu baturage bo muri aka karere n’abahagenda bibwira, kuko muri serivise y’umuhezo bakiriramo abarwayi ba Covid-19 hasanzwemo umurwayi ndetse n’umuganga ukuriye iyi serivise atangaza ko hakigaragara abanduye Covid-19. Gusa uwagaragayeho…

SOMA INKURU

Kigali habereye impanuka yahitanye umunyamaguru

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2023, mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, ikamyo yakoze impanuka  ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda. Ababonye uko iyo mpanuka yagenze batangaje ko yaturutse ku ibura rya feri. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye. Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo. Ishami…

SOMA INKURU

Abashinwa bari baragiye mu isanzure basanganijwe abaganga

Abashinwa batatu bari baragiye mu isanzure mu Ugushyingo 2022 mu cyogajuru cyiswe Shenzhou-15, bagarutse ku Isi amahoro ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 nyuma y’uko abandi batatu barimo n’Umusivili bagezeyo ngo babasimbure. Abagarutse ku Isi ni inzobere mu by’isanzure n’ibyogajuru barimo Fei Junlong, Deng Qingming na Zhang Lu. Icyogajuru bajemo cyaguye mu majyaruguru y’u Bushinwa ahitwa Inner Mongolia hasanzwe hakorerwa ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’isanzure. Amashusho yashyizwe ahabona n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa, yagaragaje ko izo nzobere zasanganijwe abaganga bo gusuzuma uko buzima bwabo buhagaze, ari na bo bahamije ibyo kuba abo…

SOMA INKURU

Idosiye y’uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi ushinjwa gukorana n’u Rwanda igeze he?

Urukiko rw’ubujurire i Kinshasa rwimuye urubanza ruregwamo Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi, nyuma yo gushakisha dosiye ye mu bwanditsi bw’urukiko ikabura. Biselele yatawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ashinjwa kubangamira ituze ry’igihugu no gukorana n’u Rwanda, nyuma y’ikiganiro yatanze mu itangazamakuru avuga ku mubano wa Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bw’u Rwanda mbere yo gushwana. Biselele yavuze ko Tshisekedi yashakaga ko u Rwanda rumufasha kubona abashoramari mpuzamahanga, bagateza imbere igihugu cye narwo rukabyungukiramo. Byari byitezwe ko kuri uyu wa kabiri humvwa abanyamategeko ba Biselele ku bujurire batanze bagaragaza…

SOMA INKURU

Impinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 mu ngabo barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Général Major Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018, umwanya yavuyeho muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho. Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018. Mu birukanywe kandi harimo abandi basirikare 116 ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa,…

SOMA INKURU