Intungamubiri z’igi ku mwana ni ntagereranwa

Ubushakashatsi buheruka gukorwa, bwerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura. Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana. Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka…

SOMA INKURU

Gakiriro-Kigali: Ibintu bikomeje guhindura isura

Nyuma y’inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira mu Gakiriro ka Gisozi, bamwe mu bacururizagamo bararira ayo kwarika nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufunze imiryango y’amaduka 130. Bamwe muri aba bacuruzi bari mu makoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi arimo ADARWA, COPCOM ndetse n’Umukindo na APARWA, batangaje ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabafungiye amaduka mu buryo butunguranye bubabwira ko ari mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro. Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabafungiye amaduka nyuma y’aho mu minsi ishize hari agace gaherereye haruguru y’aho bakorera kafashwe n’inkongi ndetse umuntu umwe…

SOMA INKURU