Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, mu biganiro byahuje Minisiteri y’Ubuzima na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inzobere z’abaganga bazava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baje gufasha Abanyarwanda mu gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza ingingo zirimo impyiko.
Izi nzobere z’abanganga bazagera mu Rwanda ku wa 22 Gicurasi 2023, aho bazahita batangira gukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bamaze iminsi bategurwa ku buryo bazafatanya n’abazaba bavuye muri Kaminuza ya Michigan.
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko nyuma y’uko hasohotse itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri, kuri ubu hagiye gutangira ubuvuzi bwo gusimbiza impyiko.
Ati ‘‘Nanashimira Komisiyo y’Imibereho ku kintu gikomeye ko mwadufashije itegeko rikihuta ku buryo tariki 22 Gicurasi ni bwo iyi gahunda izatangira.’’
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro hazahita hakorwa gusimbuza impyiko ku bantu bane, aho bizabera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Yakomeje ati ‘‘Ni n’umwanya mwiza wo kubaha ayo makuru, ni ikintu gikomeye kizaba kibaye hano mu Rwanda.’’
Ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bukunze gutwara akayabo abifuza izo serivisi, aho umuntu nibura ayibona yishyuye ibihumbi 15$, utabariyemo itike y’indege ndetse n’ibizatunga umurwayi, uwagiye kumuha impyiko n’abarwaza.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange