Ni ugutinya cyangwa ni amayeri mu kwihakana drone yari yoherejwe ku nyubako ya Perezida Putin?


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye uruhare mu gutegura igitero cya drone cyaburijwemo ku wa Gatatu, ku nyubako Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akoreramo izwi nka Kremlin.

Icyo gitero u Burusiya bwemeza ko cyagabwe na Ukraine, nubwo inzego z’umutekano z’u Burusiya zabashije kukiburizamo kuko zarashe iyo drone nta cyo irakora.

Ukraine yo ivuga ko ari ibintu byahimbwe n’u Burusiya kugira ngo bubone icyo bushinja Ukraine no gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine umwaka ushize.

U Burusiya buvuga ko Ukraine itari kwishoboza gutegura icyo gitero idafashijwe na Amerika. Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Dmitry Peskov, yagize ati “imyanzuro y’ibitero nka biriya ntabwo ifatirwa i Kyiv, ifatirwa i Washington”.

Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Umutekano, John Kirby, yavuze ko ibirego by’u Burusiya bisekeje. Ati “Amerika ntaho ihuriye na byo. Nta n’ubwo tuzi ibyabereye hariya. Peskov rero arabeshya gusa.”

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.