Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye uruhare mu gutegura igitero cya drone cyaburijwemo ku wa Gatatu, ku nyubako Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akoreramo izwi nka Kremlin. Icyo gitero u Burusiya bwemeza ko cyagabwe na Ukraine, nubwo inzego z’umutekano z’u Burusiya zabashije kukiburizamo kuko zarashe iyo drone nta cyo irakora. Ukraine yo ivuga ko ari ibintu byahimbwe n’u Burusiya kugira ngo bubone icyo bushinja Ukraine no gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine umwaka ushize. U Burusiya buvuga ko Ukraine itari kwishoboza gutegura icyo gitero idafashijwe na Amerika. Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida…
SOMA INKURUDay: May 5, 2023
Rusizi: Habonetse imibiri isaga 1000 y’abatutsi bishwe muri Jenoside
Iki gikorwa cyatangiye ubwo abakoraga amaterasi babonaga imwe muri iyi mibiri yajugunywe muri iyi sambu, babimenyesha ubuyobozi. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet aherutse gutangaza ko hoherejwe abantu babarirwa mu 2000 ngo bakomeze bayishakishe. Ihuriro ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mibilizi, ryemeje ko imibiri imaze kuboneka ari 1064 kandi ko igikorwa cyo kuyishakisha gikomeje. Riti: “Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 1064, y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yarajugunywe mu nkengero za Kiliziya ya Mibilizi, kandi gushakisha indi birakomeje.” Biteganyijwe ko mu gihe igikorwa cyo…
SOMA INKURUCongo: Ubwicanyi bwakorewe i Kizimba burabazwa inyeshyamba cyangwa igisirikare cya leta?
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yamaganye ubu bwicanyi mbere yo gusaba abaribo EJVM, Urwego rushinzwe gucukumbura ibibazo bya Congo ndetse n’Urwego rwa EAC rushinzwe ubugenzuzi gukora iperereza kuri buriya bwicanyi. Yagize ati “M23 iramagana yivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe i Kizimba bukozwe n’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. Turahamagarira urwego rushinzwe gucukumbura umuzi w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, EJVM ndetse n’Urwego rushinzwe ubugenzuzi rwa EAC gukora iperereza bagatangaza ibyarivuyemo.” Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko abasivile 16 barimo abagabo, abagore n’abana…
SOMA INKURUDore abizitabira umuhango wo kwimika Umwami Charles III w’Abongereza
Kuri uyu wa gatandatu Umwami Charles III w’Abongereza azimikwa ari kumwe n’umugore we Camilla bita Queen Consort, i Westminster Abbey mu murwa mukuru London. Iyi ni ishusho y’abantu ibihumbi batumiwe muri uwo muhango. Umwami yahisemo ko waba umuhango muto, mugufi kandi w’urunyurane rwa benshi kurusha umuhango nk’uyu uheruka wo kwimika nyina mu 1953. Ubutumire bwohererejwe abantu bagera ku 2,000 – ibi ni bimwe tuzi ku rutonde rw’abatumiwe. Abo mu muryango w’ibwami Kimwe no mu bindi birori byose, abo mu muryango baza mbere, rero na benshi mu bo mu muryango…
SOMA INKURUUmushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yifatanyije n’abanyarwanda mu kababaro
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagaragaje ko yatewe akababaro n’urupfu rw’Abanyarwanda bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru bishwe n’ibiza yiyemeza gukomeza kubasabira. Abantu 130 nibo bapfuye, inzu 5100 zirasenyuka n’imihanda igera kuri 17 irangirika. Papa Francis yoherereje ubutumwa bw’ihumure abashegeshwe n’ingaruka z’ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane. Yagize ati “Nababajwe n’inkuru z’abatakaje ubuzima n’ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda.” Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n’abakuwe mu byabo ndetse n’abari mu bikorwa by’ubutabazi. UBWANDITSI;umuringanews.com
SOMA INKURU