Mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga. Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane. Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita yitaba Imana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yagize ati “Ni umugabo watemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, ahagana saa…
SOMA INKURUMonth: April 2023
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunze urutoki Uganda
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko atumva uburyo ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zemera gupfa zirwanya umutwe wa ADF washinzwe n’abakomoka muri Uganda ariko yo ikaba idashaka ko ingabo zayo zirasa M23. Muyaya yavuze ko ingabo za Congo zidashobora gukomeza gupfira Uganda yo itemera kubafasha kurwanya M23. Uganda ifite ibyiciro bibiri by’ingabo muri Congo. Zimwe zifatanya na FARDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu gihe izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwo kugarura amahoro no gucunga umutekano mu duce twahoze turi…
SOMA INKURUKarongi ubukwe bwasubitswe igitaraganya, dore impamvu
Ubukwe bw’umusore n’inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya nyuma y’uko ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi butahuye ko umugeni atwite. Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, ni bwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi yagombaga gushyingiranwa n’umusore wo mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko bisanzwe bigenda muri ADEPR, tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw’itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe. Umwe mu bayobozi b’Itorero ADEPR yabwiye itangazamakuru ko ubu bukwe icyatumye buhagarikwa ari uko basanze uwo mukobwa atwite.…
SOMA INKURUIngamba nshya mu guhangana n’ibiza muri Kigali
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2023, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izo guhangana n’ibiza, imyubakire n’ibindi, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi, abaturage bagirwa inama yo kubahiriza ingamba zo kwirinda ibiza zirimo kuzirika ibisenge no gusibura imiyoboro y’amazi. Mu mezi atatu ashize hagiye hagarara ibikorwaremezo birimo inzu zagiye zisenywa n’imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Meya Rubingisa ati “Birasaba rero ko dukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda ibyo biza ari byo tunasaba buri wese cyane cyane nko kuburira…
SOMA INKURUTariki 14 Mata, hashize icyumweru jenoside yakorewe abatutsi itangiye ivuze byinshi
Tariki ya 14 Mata mu mwaka w’1994 icyumweru cyari gishize Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu bice bitandukanye by’igihugu benshi bari bamaze kwicwa. Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo. Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. Kugeza ubu abagera ku 45,000 bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata. Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu hose hari muri Nyakabanda.…
SOMA INKURUHabonetse urukingo rwa malaria ku kigero cya 80%
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa Malaria rufatwa nk’uruzahindura Isi, nk’uko byasobanuwe n’abashakashatsi mu bya siyansi barukoze. Urwo rukingo rwiswe ‘R21’ rugaragara ko rufite imbaraga nyinshi ugereranyije n’izindi zagiye zigeragezwa gukorwa muri urwo rwego. Abashinzwe kwemeza imiti muri Ghana basuzumye ibyavuye mu igerageza ry’urwo rukingo, nyuma bafata umwanzuro wo kubikoresha. Kugera kuri urwo rukingo rurinda umubiri gufatwa na Malaria, rwemejwe nyuma y’uko ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze muri Burkina Faso, byagaragaje ko urukingo R21 rufite ubushobozi bugera kuri 80% mu gihe rutanzwe mu byiciro bitatu, n’indi nshuro yo…
SOMA INKURUUmubikira akurikiranyweho kudatabara uri mu kaga
Umubikira Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwemeje ko rwamutaye muri yombi. Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Nyabirasi, akagari ka Ngoma, umudugudu wa Bukanda tariki 10 Mata 2023. Uyu mubikira Twizerimana Vestine ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uyu mubikira yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, akaba yatangaje ko uyu mubikira yinangiye…
SOMA INKURUUmugabo wavuzweho gusambanira mu ruhame habonetse ingingo zimurengera
Nyuma yuko umukozi w’urwego rwa Leta atawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gishingiye ku mashusho y’uwo bivugwa ko yagaragaye asambanira mu kabari, Umunyamategeko avuga ko yagombye kuba ari gukurikiranwa hamwe n’uwo basambanaga, ndetse ko Ubushinjacyaha bugomba kuzagaragaza ibimenyetso simusiga ko uriya mugabo koko yari ari gusambana. Imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni ishingiye ku mashusho yagaragayemo umugabo wicaye ku ntebe akikiye umukobwa basa nk’abari gutera akabariro mu kabari. Ni amashusho bivugwa yafatiwe mu kabari gaherereye mu kagari ka Nyarugenge, mu murenge wa…
SOMA INKURUUmugore w’imyaka 78 yafatiwe mu cyuho
Umugore w’imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y’ubujura bwa banki muri leta ya Missouri muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga. Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri ‘guichet’ ya bank amusaba ibihumbi by’amadorari muri cash. Agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo “Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba”, nuko yatsa imodoka yandurukana izo cash. Bonnie ubu ari muri kasho aho ashobora kurekurwa atanze $25,000 (27,000,000 Frw). Yambaye agapfukamunwa, amataratara y’umukara n’uturindantoki, uyu mukecuru yinjiye…
SOMA INKURUAhubakwa urwibutso bahasanze icyateye urujijo
Mu kagari ka Nyamirango, mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu masambu y’abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe habonetse grenade. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi‘grenade. Ati “Ni byo koko habonetse grenade kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.” Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho…
SOMA INKURU