Igitungwa urutoki nk’intandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Matimba


Mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, ababyeyi banyuranye bagiye bagaragagaza ko ikibazo kibaremereye ari ubushomeri mu bana babo by’umwihariko abamaze kurenza imyaka 16, ibi bikaba intandaro yo kudashimishwa n’ibyo ababyeyi babaha, uko kujya gushakisha ibijyanye n’ibyifuzo byabo bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe zidasigaye.

Umubyeyi Uwicyeza wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba, akagali ka Kagitumba yagize ati “Nutarabyara si uko atabikora, ubukene buri mu rubyiruko buterwa n’ubushomeri bafite, ntacyo gukora, nta bushobozi, ibi byose nibyo bituma abana bacu bishora mu baraya bakanduriramo virusi itera SIDA. Hano muri Matimba ikibazo cy’ubusambanyi kirimo cyane, barabyara cyane n’utabyaye aba afite ukundi ukuntu yabigenje mu mayeri. Mudukorere ubuvugizi abana babone icyo bakora bajye babasha no kwigurira utuvuta bisige. Nk’uko guca ibiyobyabwenge muri Matimba byavaga hakurya byashyizwemo imbaraga, ni iki kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rwa Matimba bagihagurukire, ikindi babegereze udukingirizo n’ibinini byo kuboneza urubyaro naho ubundi turakomerewe.”

Uwicyeza yakomeje agira ati “Wagiye guca inshuro uri umubyeyi, wa mukobwa wawe ntiwabasha kumugurira amavuta ashaka, umusatsi mwiza, inkweto ashaka, imyenda ashaka, nawe iyo abibonye gutyo yishora mu busambanyi, akabigira intego agashaka wa mugabo cyangwa umusore ufite amafaranga. Umuti nta wundi bahaguruke bashakire imirimo urubyiruko.”

Umubyeyi Nshamubanzi utuye mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba, mu kagali ka Nyabwishongwezi, atangaza ko ubushomeri mu rubyiruko ari bwo ntandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko kuko butuma bamwe muri bo bishora mu busambanyi.

Ati “Muri iki gihe abana basigaye baratunaniye kuko mu bushobozi buke bw’umubyeyi ntiwahaza ibyifuzo bye, cyane cyane ko abana b’abakobwa baba bashaka ibintu bihenze, imyenda y’abubu ndetse n’utuvuta tubakesha. Ibi rero nk’umubyeyi wa hano uba utunzwe n’ibyo yejeje ntiwabasha gutunga umuryango, ngo nurangiza unabone ayo kubitaho uko babishaka. Umwana atangira kujyenda akunanira, ajya mu basore, ejo akajya mu bagabo bubatse byatera kabiri akaba azanye inda iherekejwe na Sida, ubwo akicara mu rugo, yamara kubyara noneho agasara uburaya akabujyamo wese ari nako barumuna be cyangwa abana b’abaturanyi nabo bamwigiraho.”

Nshizirungu akaba yarasabye inzego zinyuranye za leta by’umwihariko izishinzwe urubyiruko gushyiraho imirimo runaka urubyiruko rwazajya ruhugiraho kuko ubushomeri mu rubyiruko rw’icyaro ari bwo ntandaro yo kwishora mu busambanyi bakurikiye ibyo batahawe n’ababyeyi bityo SIDA ikaboneraho umwanya wo kubibasira.

Kuba ababyeyi bo mu murenge wa Matimba batangaza ibi ntibinyuranya no kuba Serivisi zo kwita no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu karere ka Nyagatare, mu Ukuboza 2021 zari zagaragaje ko mu mirenge ya Karangazi na Matimba ariho haboneka ubwandu bushya cyane ku kigero cya 56% by’akarere ka Nyagatare kandi bikaba bizwi ko ubwandu bushya bwibasiye cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.