Umugabo wavuzweho gusambanira mu ruhame habonetse ingingo zimurengera

Nyuma yuko umukozi w’urwego rwa Leta atawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gishingiye ku mashusho y’uwo bivugwa ko yagaragaye asambanira mu kabari, Umunyamategeko avuga ko yagombye kuba ari gukurikiranwa hamwe n’uwo basambanaga, ndetse ko Ubushinjacyaha bugomba kuzagaragaza ibimenyetso simusiga ko uriya mugabo koko yari ari gusambana. Imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni ishingiye ku mashusho yagaragayemo umugabo wicaye ku ntebe akikiye umukobwa basa nk’abari gutera akabariro mu kabari. Ni amashusho bivugwa yafatiwe mu kabari gaherereye mu kagari ka Nyarugenge, mu murenge wa…

SOMA INKURU

Umugore w’imyaka 78 yafatiwe mu cyuho

Umugore w’imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y’ubujura bwa banki muri leta ya Missouri muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga. Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri ‘guichet’ ya bank amusaba ibihumbi by’amadorari muri cash. Agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo “Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba”, nuko yatsa imodoka yandurukana izo cash. Bonnie ubu ari muri kasho aho ashobora kurekurwa atanze $25,000 (27,000,000 Frw). Yambaye agapfukamunwa, amataratara y’umukara n’uturindantoki, uyu mukecuru yinjiye…

SOMA INKURU

Ahubakwa urwibutso bahasanze icyateye urujijo

Mu kagari ka Nyamirango, mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu masambu y’abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe habonetse grenade. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi‘grenade. Ati “Ni byo koko habonetse grenade kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.” Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho…

SOMA INKURU