Uwahoze ari Perezida wa USA yatangije ibikorwa byatunguye benshi

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuzongera kuyobora iki gihugu binyuze mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024. Ibikorwa byo kwiyamamaza Donald Trump yabitangiye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe mu 2023, ahera i Waco muri Leta ya Texas. Muri aka gace uyu mugabo yakiriwe n’abakunzi be babarirwa mu bihumbi, abagezaho imigabo n’imigambi ye yazashyira mu bikorwa mu gihe baba bongeye kumugirira icyizere. Trump yabwiye ibihumbi by’abari bamukurikiye ko hari abantu bamaze igihe bamugendaho ariko uburyo bwonyine bwo kubacecekesha ari ukongera gusubira…

SOMA INKURU

Gakenke: Inkuba yakubise abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barahungabana

Abantu batanu barimo abagore babiri, umugabo umwe ndetse n’abana babiri b’abahungu, bari bicaye bugamye imvura mu nzu iherereye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Buheta, mu murenge wa Gakenke, mu ma saa kumi y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, inkuba ikaba yakubise abo bana babiri b’abahungu bafite imyaka 15 bahita bapfa, abo bari bugamye hamwe barahungabana. Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, agira ati “Abo bantu bari bicaye bugamye imvura mu nzu iri muri santere ya Murambi. Ikibazo cy’inkuba kiraduhangayikishije muri iyi minsi turi…

SOMA INKURU

M23 ikomeje gushinja igisirikare cya Congo ubwicanyi bw’abasivile

Umutwe wa M23 wasabye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, EACRF, n’itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, gukora iperereza ku byaha birimo gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo. Uyu mutwe washinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugaba ibitero mu bice bya Busumba na Rugogwe, byaguyemo abasivili 17 naho 14 bagakomereka bikomeye. Ni ibitero byabaye mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2023, mu rugamba rumaze igihe ruhanganishije impande zombi. Mu itangazo yasohoye, M23 yakomeje ivuga ko uretse abasivili bapfuye abandi bagakomereka,…

SOMA INKURU

Ubwato bw’abimukira bukomeje gukora impanuka

Muri Tunisia habereye impanuka y’ubwato butwaye abimukira bwashakaga kujya i Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée, hapfa abagera kuri 19. Amakuru y’iyi mpanuka yabereye ku cyambu kiri mu Mujyi wa Sfax, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023. Bivugwa ko umubare munini w’abapfuye ari abakomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bashakaga kujya mu Butaliyani. Imibare igaragaza ko mbere y’iyi mpanuka mu gihe cy’iminsi ine kuri iki cyambu hamaze kurohamira ubwato butanu butwaye abimukira, impanuka zasize abagera kuri 67 baburiwe irengera mu gihe icyenda bitabye…

SOMA INKURU