Bugesera: Imyumvire y’ababyeyi mu gukingiza abana covid-19

Ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira covid-19 abana bari munsi 12 kugeza ku myaka itanu y’amavuko mu Rwanda, hasuwe akarere ka Bugesera hagamijwe kumenya uko imyumvire y’ababyeyi ihagaze muri iki gikorwa cyo gukingiza abana by’umwihariko abafite abana mu marerero anyuranye. Ni muri urwo rwego bamwe mu babyeyi bafite abana mu irerero ryo mu kagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera bavuga ko gukingira abana bafite iyo myaka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo ndetse n’abo babyara. Mukagasana Dativa umwe muri abo babyeyi  utuye mu kagari ka Kagomasi, umurenge wa…

SOMA INKURU

Impamvu Rayon Sport yasezerewe mu gikombe cy’amahoro

Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro. Intare FC izakina na Police FC muri 1/4. Umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gushaka ikipe ikomeza muri ⅛ hagati ya Rayon Sports na Intare FC, iyi kipe yambara ubururu n’umweru igiye guterwa mpaga, hakomeze Intare FC. Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, ntacyo umwanzuro waba utwaye. Yagize ati “Kugeza ubu twe twiteguye gukina umukino, kubera ko nta…

SOMA INKURU

Iburanishwa rya Prince Kid ryahinduye isura

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, urubanza rwe rwabereye mu ruhame  yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi. Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho. Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe…

SOMA INKURU

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwakiriye ingabo za Uganda

Ubwo Ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo gushaka amahoro, zahawe ikaze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23. Izi ngabo zinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru, aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu itsinda rizwi nka EACRF. Izi ngabo zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na RDC, uherereye i Bunagana mu gace kamaze igihe kinini kagenzurwa na M23. Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma. Amafoto yagiye hanze, agaragaza…

SOMA INKURU

Imyitwarire iboneye ya Sosiyete Sivile n’ Itangazamakuru mu bihe by’ ibyorezo

Mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko isi ishobora guhura n’ ibindi byorezo bikomeye, itangazamakuru na sosiyete sivile bisabwa kurushaho gukora kinyamwuga mu gukora ubuvugizi, gutara ndetse no mu gutangaza inkuru mu bihe ibyorezo byibasiye sosiyete hagamijwe kurwanya ibihuha n’ubwoba. Iyi ntero yashimangiwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa  Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha ubwo yibutsaga abanyamakuru bakora inkuru z’ ubuzima bibumbiye muri ABASIRWA ko basabwa kurushaho kubahiriza amahame nshingiro y’ umwuga wabo cyane cyane mu bihe isi irushaho guhura n’ ibyorezo bikomeye biherekejwe n’ ibihuha…

SOMA INKURU

Ruhango: Nyuma yo gukuramo inda yakoze amahano

Niyitegeka Marie Thèrese wo mu mudugudu wa Nyamutarama, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango,  arashinjwa kwiba umwana. Abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze ko mugenzi we ahuze afata umwana we w’uruhunja abyaye aramwiba ahita acika. Abaturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi we mugenzi we. Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo…

SOMA INKURU

Kigali: Ntibagishaka kwitwa indaya

Bamwe mu bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, batangaza ko bahisemo guhindura izina ry’indaya bakitwa “ Indangamirwa” kuko ari iri izina ribahesha agaciro rinagaragaza ko hari byinshi bahuriyeho. Indangamirwa ni izina rikoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugaragaza abantu b’intore mu byiciro runaka. Umugore w’abana babiri utuye mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, atunzwe no kwigurisha, ahamya ko nyuma y’aho basigaye bitwa Indangamirwa hari icyo byahinduye mu buzima bwabo. Undi mukobwa ukorera uburaya i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, yemeza ko abantu benshi basigaye…

SOMA INKURU

Umuryango w’Abibumbye washyize hanze ikiwutera ubwoba hagati y’u Rwanda na Congo

Raporo y’ Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize muri 2022 kugeza ubu, mu Burasirazuba bwa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze  gupfa abaturage 700 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n’indi. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka, aho yagize ati “Ikibazo cy’umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n’ukwiyongera kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.” Umunyamabanga…

SOMA INKURU

Manifestations au Kenya: Gaz lacrymogènes contre le convoi de l’opposant Odinga

La police kényane a tiré lundi des gaz lacrymogènes à Nairobi contre le convoi du chef de l’opposition Raila Odinga qui a appelé ses partisans à manifester contre le gouvernement et l’inflation, au lendemain de l’interdiction de tout rassemblement. Il s’agit de la deuxième journée de rassemblement à l’appel du chef de l’opposition contre le président William Ruto. Raila Odinga, candidat malheureux à la présidentielle d’août dernier, continue d’affirmer qu’elle lui a été “volée” et que le gouvernement Ruto est “illégitime”. “Nous demandons la baisse du coût de la vie,…

SOMA INKURU

Nyaruguru: Bagowe no kwishyura inguzanyo mu madorari barayihawe mu manyarwanda

Hari abahinzi b’icyayi bakorana na sosiyete SCON mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barimo gusabwa kwishyura amafaranga y’umurengera ku nguzanyo bahawe ngo batangire guhingira icyayi iyi sosiyete. Ubusanzwe uko SCON ikorana n’abashaka guhinga icyayi, ibaha inguzanyo y’amafaranga, ikabagurira ingemwe z’icyayi ndetse n’ifumbire byose bizishyurwa nta nyungu igiyeho nk’uko bikubiye mu masezerano aba baturage bagirana na SCON. Ibi byose bikorwa hagamijwe gushaka icyayi gihagije kizakoreshwa ubwo uruganda rw’iyi sosiyeye ruri kubakwa mu Murenge wa Kibeho ruzaba rwatangiye gutunganya umusaruro. Ikibazo kuri ubu aba bahinzi basigaranye ngo ni uko bari gusabwa kwishyura…

SOMA INKURU