Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye mu Burundi harimo ko bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo, ariko ibi Guverinoma ya Congo ntibikozwa kuko yatangaje ko nta kintu iriya nama ivuze ndetse itanayireba. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aho yatangarije abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje leta ye itazigera ibyubahiriza, ashimangira ko kuri bo, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko…
SOMA INKURUMonth: February 2023
Umukozi wo ku rwego rwa DASSO yatawe muri yombi
Umuyobozi w’Urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO), wo mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwaka ruswa umuturage ngo amufashe kubaka atujuje ibyangombwa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba Abaturarwanda bose kujya bakurikiza icyo amategeko asaba igihe cyose basaba cyangwa batanga serivise. Yakomeje ati “Gutanga cyangwa guhabwa serivisi si icyubahiro uha umuntu, ni uburenganzira. Ubu burenganzira ariko bugendana n’inshingano yo kubahiriza amategeko.” “Abatanga n’abahabwa serivisi bagomba kubyumva ndetse bakabyubahiriza kuko RIB ntizihanganira uzarenga kuri ayo mategeko. Kwakira no gutanga…
SOMA INKURUKu nshuro ya kabiri ibihugu biri mu ntambara byahererekanyije imfungwa
Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yemeje ko u Burusiya bwarekuye abasirikare babo 116, mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu. Andriy Yermak yavuze ko mu basirikare basubijwe harimo abafatiwe mu mijyi ya Mariupol, Kherson na Bakhmut. Uyu muyobozi w’ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky yemeje ko mu bo basubijwe harimo n’imirambo y’Abongereza babiri Chris Parry w’imyaka 28 na Andrew Bagshaw w’imyaka 47, bakoraga nk’abakorerabushake muri Ukraine. Abo bagabo babiri baherukaga kugaragara ku wa 6 Mutarama, ubwo berekezaga mu mujyi wa Soledar umaze iminsi uberamo imirwano…
SOMA INKURUKuvuga ku batinganyi byamwirukanishije ku mwanya ukomeye
Umunyamabanga nshingwabikorwa mu biro bya Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Masayoshi Arai yirukanywe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023 nyuma yo gutanga imbwirwaruhame avuga ko atazigera na rimwe yifuza kuba hafi cyangwa ngo yerekeze amaso aho abatinganyi baherereye. Mu mbwirwaruhame ye Arai yanatanze impuruza ko kwemera ko abatinganyi bashyingiranwa byemewe n’amategeko kuko ngo bishobora no kuzatuma bamwe batera icyizere ubuyobozi bw’igihugu bakaba banagihunga. Ati “Niyo baba [abatinganyi] bari hafi y’aho ndi sinjya nifuza no guhindukiza amaso ngo mbe nareba aho baherereye. Ibi bintu bishobora guhindura sosiyete ndetse hari n’abashobora guhunga igihugu mu…
SOMA INKURUDore urutonde rw’imijyi myiza ku isi upfuye utayisuye waba wihombeye
Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko apfa. Reba Imijyi 7 batoranyije: 1. Paris, France Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk’umujyi w’Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana. Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana. 2. Rome, Italy Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi. 3. New York…
SOMA INKURUGeneral Pervez Musharraf yapfuye, yazize iki? Byinshi ku buzima bwe n’icyamwishe
General Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistan, wafashe ubutegetsi kuri coup d’état mu 1999, yapfuye ku myaka 79. Yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini nk’uko itangazo ry’igisirikare cya Pakistan ribivuga. Musharraf yarokotse ibikorwa byinshi byo kumuhitana, aza kwisanga imbere ku rugamba hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’imitwe yiyitirira idini ya Islam. Nubwo imbere mu gihugu cye batari babishyigikiye, uyu mujenerali yafashije Amerika mu ntambara ku iterabwoba nyuma y’igitero cya tariki 11 Nzeri 2001 ku miturirwa yo muri Amerika. Muri 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka atandatu.…
SOMA INKURUIbiganiro byabereye i Burundi byitezweho iki ku mubano w’u Rwanda na Congo
Inama yabereye i Bujumbura none tariki 4 Gshyantare 2023, yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC harimo Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Kenya, uwa RDC, Intumwa y’uwa Sudani y’Epfo hamwe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatumije iyi inama idasanzwe, yafatiwemo imyanzuro inyuranye ndetse yitezweho kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na DRC haramutse nta gihindutse ndetse ukanazana n’amahoro mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Umwe mu myanzuro yafatiwemo harimo no gusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhosha umwuka mubi, ahubwo bikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo. Ni…
SOMA INKURUByinshi ku mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori yahitanye abatari bake
Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Rusororo, akagari ka Gataraga, mu gitondo cyo kuwa gatanu nibwo nibwo habaye impanuka ihitana abantu 11 bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori hakomereka 36, ubwo bari mu mirimo yo gutunganya umusaruro wabyo. Ibi byabaye ahagana saa mbili za mu gitondo. Abari bari aho impanuka yabereye batangaje ko yatewe n’umuyaga ndetse ubwanikiro butari bukomeye mu gihe bwariho ibigori byinshi cyane, banemeje ko ibigori byagwiriye abaturage ari ibyo bari bamaze gukura mu murima banze kubisiga ku gasozi bakaba bakoreraga muri koperative y’abahinzi. Uwitwa Mukarutesi…
SOMA INKURUNigeria: Igisirikare kirashinjwa guhohotera abagore bitwaje kurwanya inyeshyamba
Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Nigeria, yashyizeho itsinda ryihariye ryahawe inshingano zo gukora iperereza kuri raporo ishinja igisirikare ibikorwa by’ibanga byo gukuramo inda hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashyizweho na guverinoma, yatangaje ko iryo tsinda rizashyirwaho mu cyumweru gitaha i Abuja. Mu byo izasuzuma harimo ibirego ingabo zishinjwa by’uko zagize uruhare mu bikorwa byo gukuramo inda mu myaka 10 ishize. Ntibyasobanuwe igihe iperereza rizamara n’icyo ibizarivamo bizakoreshwa kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu idafite ububasha bwo guhana ibyaha nk’ibyo. Raporo ya Reuters…
SOMA INKURUFighting malnutrition: Golden Rice and the EU’s GMO conundrum
“This rice could save a million kids a year”, read the July 2000 cover of Time Magazine, referring to a genetically modified rice, “Golden Rice”, that had been biofortified with life-saving nutrition. But in the nearly two decades that have passed since then, the cultivation of genetically biofortified crops, such as Golden Rice, to help solve the global humanitarian crisis of “malnutrition” remains elusive. One major reason for the delay has been the systematic opposition to all forms of GMOs and genetic engineering by radical interest groups including Greenpeace and…
SOMA INKURU