Akomeje kwibaza impamvu ijambo “NEVER AGAIN” “Ntibizongere ukundi” rivugwa ariko ntirihabwe agaciro

Nyuma ya Jenoside  zitandukanye zabayeho ku isi  umuryango w’abibumbye wakunze kugaruka ku ijambo rimwe ngo “Never Again” bivuze ngo ntibizongere ukundi nyamara nyuma y’igihe ukumva ngo byasubiriye, iki nicyo kibazo uyu mwana Odiango Cyusa uvuka i Masisi yabajije ababyeyi be nyuma yo kubona bameneshwa bazira ko ari abatutsi ariko bakabura uwabatabara. Nyuma y’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu mwaka w’1894 hakurikiyeho Jenoside yakorewe Abanyarumaniya  (Armenie)  mu mwaka wi 1915. Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga  ( Leugue of Nation) watangiye kwishyira hamwe ndetse hanajyaho umuryango urengera ikiremwa muntu,batangira gukoresha rya jambo twavuze…

SOMA INKURU

Yakatiwe igifungo kigeretse ku kindi

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly aherutse gusaba ko yagirwa umwere mu rubanza yaregwagamo gufata ku ngufu hamwe no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14. Kuri ubu yahamwe n’ibi byaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza. Kuwa 23 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yasomeye mu rukiko imyanzuro y’urubanza rwa R.Kelly, aho yavuzemo ko R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batandatu (6) bari hagati y’imyaka 14 na 16 barimo n’umwana yari yarabyaye muri batisimu (His Goddaughter) akamufata ku ngufu mu mwaka…

SOMA INKURU

Amerika yeruye ishinja u Rwanda gutera inkunga M23

America irashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ibyita ubushotoranyi bwa Kigali mu kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu. America irashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ibyita ubushotoranyi bwa Kigali mu kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu. Mu itangazo iki gihugu cy’igihangange cyaraye gisohoye , risaba u Rwanda kubahiriza ingamba zashyizweho zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere ngo ruhagarika inkunga rutera imitwe yitwara gisirikare muri Congo Ikindi, muri ryo tangazo banashinje u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu…

SOMA INKURU

Agashya mu matora yitegurwa muri Nigeria

Leta ya Nigeria yategetse ifungwa ry’imipaka yose yo ku butaka mu gihe cy’amatora yitezwemo guhatana gukomeye yo kuri uyu wa gatandatu. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko icyo cyemezo kigamije gutuma “amatora aba mu bwisanzure, nta buriganya kandi nta nenge”. Abategetsi bo ku mipaka basabwe gutuma iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa nta kujenjeka. Aya matora ya perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko, atangazwa ko ari yo ya mbere yitezwemo guhatana gukomeye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira mu mwaka wa 1999. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko rwafashe amakarita y’itora…

SOMA INKURU