Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu.
Umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba ngo urabangamye kuko bamwe mu bahaturiye basigaye bakurizamo indwara zitandukanye ziterwa nawo, kubera amasazi menshi ahaturuka muri icyo kimoteri akagenda awukwirakwiza mu ngo ziri hafi aho.
Bagendeye ku bibazo bahura nabyo, abahaturiye basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufite mu nshingano ikimoteri cya Nduba, kuhabakura bakabashakira ahandi batuzwa, kugira ngo nabo bakomeze kugira ubuzima bwiza nk’abandi banyarwanda.
Umwe mu baganiriye na kigalitodaye twahaye izina rya Remy Musoni kubera ko atifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko barimo kurya umwanda kubera ko nta wushobora kurya adatwikirijeho inzitiramubu.
Ati “Turimo kurya umwanda kuko kurya bisaba gutwikirizaho supaneti, ni ukwicara muri supaneti, ntiwakwanika umwumbati ngo ubikore utabanje gushyiraho supaneti, kubera ko isazi ziraza zikajyaho bikaba umukara, bimwe byo kurira hanze byo ntabwo bishoboka, ahubwo ni ukujya kwihisha kandi nabwo ukarira mu munuko ukugeraho, badufashije badukura muri uyu mwanda”.
Mugenzi we ati “Duhura n’uburwayi bwama imfegisiyo (Infection) kandi duterwa niyo myanda, dufite ibimenyetso kuko jye mfite umwana buri munsi njya kumuvuza kubera imfegisiyo, umwana aragenda akarwara najya kumuvuza ngasanga afite ubwo burwayi kandi niyo myanda ibitera”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko guhera mu mwaka wa 2012 bamaze kwimura abatuye mu mbago z’ahateganyirijwe gutunganyirizwa imyanda ku mpamvu z’inyungu rusange, bagera 821 mu gihe abagera kuri 80 aribo basigaye kuhimurwa, ariko ngo baracyakomwa mu nkokora no kubona ingengo y’imari yabyo, kuko bisaba agera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye tariki 12 Gashyantare 2023, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko n’ubwo aho bagennye ko hashobora kujya ikimoteri cya Nduba hahagije, ariko guhera mu mwaka wa 2012 bagiye bakomwa mu nkokora n’ingengo y’imari yo kwimura abari muri icyo gice.
Ati “Turacyafite abantu bagera hafi 80 tugomba kwimura, ndetse kubera ubucye bw’ingengo y’imari dufite nk’Umujyi wa Kigali, kuko nitwe tubifite mu nshingano, biradusaba ingengo y’imari irenga gato miliyari eshatu, kugira ngo tubashe kuba twimuye abantu bose bari mu mbago z’ahagomba kujya icyo kimoteri”.
Yongeyeho ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dufite umubare w’abantu bagera kuri 23 dushaka kuba twimuye, inama njyanama yamaze kwemeza igenagaciro ry’imitungo yabo, abagera kuri 17 bamaze kutugezaho ibyangombwa kugira ngo bahabwe amafaranga, dosiye zabo ziri mu ishami ryacu ry’imari kugira ngo bahabwe amafaranga bitarenze uku kwezi kwa kabiri”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abasigaye barimo kubasaba kuzana ibyangombwa byabo by’ubutaka n’ibindi bigendanye n’irangamimerere, kugira ngo hazatangwe ingurane ku mitungo yabo ingana na miliyoni 517, abandi bakazimurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na km 731 ukaba utuwe n’abaturage barenga gato miliyoni 1.6, mu gihe ikimoteri cya Nduba ku munsi cyakira imyanda iri hagati ya toni 550-600, aho biteganyijwe ko muri 2030 kizajya cyakira toni 900.
SOURCE: KT