Iyi nama y’abagaba b’ingabo za EAC yateranye kuwa 09 Gashyantare 2023 I Nairobi muri Kenya, yafashe imyanzuro y’amapaji 9 ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyi nama aba bagaba b’ingabo basuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba barangije bagiha umurongo aho M23 bayihaye ibyiciro 3 by’uko izava mu bice yafashe. Icyiciro cya mbere M23 yahawe cyo kuva mu bice yafashe kizatangira kuwa 28 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2023. Iri tangazo rivuga ko kugeza kuwa 30 M23 igomba kuzaba yararekuye ibice byose yafashe uko byakabaye. Icyakora intambara hagati…
SOMA INKURUDay: February 14, 2023
Ibanga yakoresheje ryamufashije kumarana igihe virusi itera SIDA nta byuririzi
Akenshi usanga uwanduye virusi itera SIDA iyo akibimenya kwiyakira bigorana ndetse bamwe bakarwana no kwimuka cyangwa kujya gufatira imiti kure y’aho batuye, ariko umubyeyi wo mu karere ka karongi yahishuye ibanga ryo kuramba nyuma yo kumenya ko wanduye. Murebwayire utuye mu karere ka karongi yatangaje ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001, nyuma y’urupfu rw’umugabo we wishwe n’ibyuririzi bya SIDA, ngo ariko ibi ntibyamuteye kwiheba no kwiheza nubwo bitari byoroshye yafashe gahunda yo kujya mu mashyirahamwe kandi byatanze umusaruro ukomeye. Ati ” Mu mwaka wa 2001…
SOMA INKURUNyaruguru: Bibasiwe n’ihohoterwa ryahindutse uruhererekane rw’umuryango
Ni mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Raranzige, mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo, aho ukigera muri aka gace uhasanga inzu ifunze imeze nk’itabamo abantu, abaturanyi bagatangaza ko intandaro ya byose ari ihohoterwa rikabije ryabaye muri uwo muryango. Umuturanyi wa hafi w’uyu muryango, Uwimana Ariyeta yagize ati “Muri uru rugo ruhora rufunze umwaka ushize umugabo waho yishe umugore we, amwica yaramaze igihe amuhoza ku nkoni ari nako yirukana abana, ubu umugabo arafunze, abana basize bamaze kwandagara, babaye ibirara kuko nta hantu bashingiye, nta kurerwa bafite”.…
SOMA INKURU