Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abana bafite ubumuga batitabwaho n’imiryango yabo, aho hari ababyeyi badatinya no kubafungirana ari nako bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Umuryango Izere Mubyeyi utarebereye iki kibazo ushinga ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” ryashyiriweho abana bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe batagira kirengera hamwe n’ abatiga ahubwo bagakingiranwa mu nzu.
Iri shuri ryashinzwe n’ababyeyi n’inshuti zabo, bagamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babone aho bidagadurira, bige nk’abandi hagamijwe kugira ngo bigirire umumaro bo ubwabo ndetse banawugirire umuryango nyarwanda aho kugira ngo babe umuzigo.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bavuga imyato “ishuri Izere Mubyeyi Jya Mbere”
Umumararungu Annette, ufite umwana ufite ubumuga bukomatanyije wiga muri iri shuri yagize ati “ Njye nkimara kubyara uyu mwana nagize ikibazo gikomeye, umugabo aranta, ubuzima burananira nishora mu buraya bigera n’aho mpfungwa kubera ibiyobyabwenge, no muri gereza bakirirwa bambwira ngo mwice, n’ubu aho dutuye baduhimbye amazina anyuranye, ariko kuva yagera muri iri shuri bakamukorera ubugororangingo ndetse bakanamwigisha yatangiye kugira ubuzima bwiza hari ingingo zigenda zikora ubu aho kuba ikibazo yabaye igisubizo, ubu ariga nk’abandi kandi ubuzima bwe buragenda buba bwiza”.
Umwana umaze imyaka 9 mu ishuri Izere Mubyeyi Jya Mbere yemeza ko ryamuhinduriye ubuzima
Yagize ati “Iri shuri ndimazemo imyaka icyenda, naryigiyemo ibintu bitandukanye harimo gusoma no kwandika ndetse n’ubukorikori bunyuranye twakwifashisha tuvuye muri iki kigo. Mu mikino naho nitwasigaye, njye nkina baciya, nagiye mu mahanga nzana umudali wa kabiri (bronze)”.
Uhagarariye ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” ati “Twashinze iri shuri hari ikibazo tugamije gusubiza”
Mukashyaka Agnes uhagarariye Umuryango Izere Mubyeyi washinze ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere”, yatangaje ko bashinze iri shuri bagamije gusubiza ikibazo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe batari bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bana bafungiranwa, bo baharanira ko biga nk’abandi, bidagadure kandi babe igisubizo aho kuba umuzigo ku miryango yabo n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Mukashyaka yakomeje atangaza ko iri shuri rifite abana 124 baza mu ishuri hamwe n’ubugororangingo, hari n’abandi bakurikiranira mu miryango yabo hamwe n’abaza gukoresha ubugorora ngingo gusa bagasubirayo.
Iri shuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” rifite uburezi budaheza bw’inshuke kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu, hari umwaka wa mbere w’amashuri abanza, hari uburezi bwihariye bw’abana bafite ubumuga gusa hamwe n’abandi biga ari bakuru bigishwa imyuga n’ubundi bukorikori bunyuranye.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane