Korera ikomeje guhitana abatari bake


Abantu 1000 bamaze guhitanwa na kolera muri Malawi mu gihe abamaze kuyandura ari 30.621, umubare munini ubayeho muri iki gihugu. Reuters yatangaje ko iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Malawi, Khumbize Chiponda.

Benshi mu bahitanywe na kolera ni abo mu mijyi ibiri ikomeye irimo Lilongwe na Blantyre aho abana baheruka gusubira ku ishuri nyuma y’uko yatinze gutangira mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Minisitiri Chiponda yasabye abaturage kwitwararika by’umwihariko mu gihe cyo gushyingura abahitanywe na kolera.

Yagize ati “Abantu bahitanwa na kolera bashobora gukarabywa n’abavandimwe n’abo mu miryango yabo, akaba ari nabo bategura imihango yo gushyingura. Gusakara kwa kolera gukurikirana n’ibyo bikorwa.’’

Chiponda yasabye ko hakoreshwa uburyo bukwiye mu kwirinda gukwirakwira kwa kolera, bakifashisha imiti n’ibikapu bya pulasitiki byabugenewe bitwarwamo imirambo.

Iki cyorezo cya kolera ubusanzwe cyibasiraga iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo, mu bihe by’imvura hagati y’Ugushyingo na Werurwe ariko ubwandu ntibwari hejuru mu gihe cya nyuma y’iminsi mikuru. Ubusanzwe ku mwaka, abahitanwa na kolera bageraga ku 100.

Ubusanzwe kolera ituruka ku mwanda cyane cyane ku biribwa n’amazi biba bifite agakoko ka Vibrio cholera kandi igakwirakwira mu gihe gito kandi vuba.

Ni indwara bisaba ko yitabwaho cyane ko iyo bidakozwe nk’uko bikwiye ishobora kwica uwayigaragaweho mu kanya nk’ako guhumbya.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yerekana ko kolera ihangayikishije cyane cyane mu bihugu bikennye aho nibura buri mwaka haboneka hagati ya miliyoni 1.3 na miliyoni 4 z’abayandura n’impfu zibarwa hagati y’ibihumbi 21 na 143.

 

 

Source: Reuters


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.