Uko igitondo cy’umunsi wa mbere wo gufungura umupaka wa Gatuna cyifahse


Nyuma y’ibiganiro Lt Gen Mohoozi Kainerugaba yagiranye na Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rimenyesha ko uyu mupaka uzongera gufungura tariki 31 Mutarama 2022.

Mbere gato y’uko saa sita z’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 zigera, abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka bari bamaze kwitegura gutangira akazi kabo, ari na ko abo mu nzego z’ubuzima na bo bari bamaze kuhagera kugira ngo uwaza gukenera gufashwa bimworohere.

Saa Sita zimaze kugera na nyuma yaho gato nta kidasanzwe cyabaye kuko n’ubwo umupaka wari ufunguye ariko ari imodoka cyangwa abantu nta watambukaga, kugeza nka saa cyenda ubwo hazaga ikamyo yari itwawe n’umugande witwa Fredison Waswa Ndugwa, wavuze ko yari aturutse ahitwa Kamanyora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Imodoka yafunguye umupaka wa Gatuna yambukiranya ijya muri Uganda

Ahagana saa cyenda n’igice nibwo yemerewe kwinjira, ubundi yakirwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’inzego z’ubuzima aho yabajijwe ibisabwa byose byemerera umuntu kwambuka, ahangana saa kumi n’imwe n’iminota nk’icumi nibwo yemererewe kwambuka yerekeza muri Uganda.

Aganira n’itangazamakuru mbere y’uko yambuka, Ndugwa yavuze ko amaze imyaka hafi itatu akoresha umupaka wa Kagitumba ariko ngo ubwo yavaga Kamanyora, yumvishe amakuru avuga ko bafunguye umupaka wa Gatuna ashobora kuhanyura nta kibazo, ibintu yishimiye cyane.

Umushoferi w’ikamyo yambutse umupaka wa Gatuna bwa mbere

Ati “Ni iby’agaciro cyane kuko buri gihe byambabazaga iyo nageraga hariya mu Mujyi wa Kigali, nkareba inzira iza hano i Gatuna nkabona ari hafi cyane ugereranyije n’aho ngiye kujya Kayonza kugera Kagitumba mbona ari kure cyane. Ubu ndishimye cyane badufunguriye ukatira hariya gusa ukagerayo hakiri kare”.

Kubwe kandi, Ndugwe asaga gufungura umupaka wa Gatuna byerekana urukundo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Ati “Birerekana urukundo n’ubushuti hagati yacu, kubera ko Abanyarwanda n’Abagande turi abantu bamwe, kandi n’abayobozi bacu nta kibazo bafite barafatanyiriza hamwe kandi nshimishijwe n’uko nsanze ku mupaka hameze kubera ko nari maze imyaka itatu ntahanyura”.

Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u batangaje ko ku bwabo bumva ifungura ry’umupaka wa Gatuna ari nk’inzozi kuri bo.

Yousuf Ntahoruja wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, ubusanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi bwa Mobile Money, avuga ko bishimiye cyane ifungura ry’umupaka wa Gatuna, kuko ifungwa ryawo ryahungabanyije ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Ati “Igihombo nahuye nacyo ni uko serivisi natangaga yagabanutse kuko nko ku munsi nabonaga nk’ibihumbi 10, ariko umupaka bawufunze ntiyongera kuboneka. Ubu kuba bafunguye sinzi ukuntu nanabivuga, ni ibyishimo mfite na bagenzi banjye twese twishimye, kuko habaye impinduka, ni nk’izozi simfite n’uko nabivuga”.

Usibye ubucuruzi bavuga ko bwakomwe mu nkokora n’ifunga ry’umupaka, ariko ngo nta kindi bigeze babura kuko ibyo bajyaga gushaka muri Uganda mbere, birimo kawunga na Jus batangiye kubibonera mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022, kuva uyu mupaka ufungura ku mugaragaro hari hamaze kwambuka umuturage umwe, wari uturutse mu gihugu cya Uganda yinjira mu Rwanda, mu gihe ntawe ku ruhande rw’ u Rwanda wari wakambutse.

Nubwo umupaka wafunguye abanyarwanda barasabwa ubushishozi

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bidakuraho ibibazo byari bisanzwe.

Abitangaje mu gihe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari ufunze guhera 2019 wongeye gufungurwa guhera uyu munsi tariki 31 Mutarama 2022.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022, Alain Mukuralinda yatangaje ko gufungura umupaka ari intambwe itewe ariko ko ibibazo u Rwanda rwagaragaje bitazaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, ahubwo abazagenda ngo bakwiye gushishoza.

Yagize ati “Iriya rero ni intambwe itewe ni ukuvuga ngo ntabwo ibibazo u Rwanda rwagaragaje bizaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, bivuze ngo abantu bazagenda kuko umupaka urafunguye ariko bagomba gukomeza gushishoza.”

Ati “Ni no kuvuga tuti ese ko u Rwanda rugaragaje ugushaka mu kujya muri ya nzira yo gukemura ibibazo, ese koko niko bihise bigenda? Ejo ntabazakubitwa? Ntabazahohoterwa? Ntabazamburwa ibintu? Ese hari umuntu wo mu mutwe runaka mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda wirukanywe cyangwa wafashwe? Ntekereza ko ibyo ari byo dukomeza kureba ko bitungana.”

Turakomeza tubakurikiranire iyi nkuru twifashishije abanyamakuru bagenzi bacu b’ibitangazamakuru binyuranye bari ku mupaka bagiye gukurikirana imigendekere y’umunsi wa mbere w’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna.

 

ubwanditsi@umuringanews.com, KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.