Kubungabunga ibidukikije biratanga icyizere cyo gusubirana kwa Ozone


Ihagarikwa ry’ibyangiza Ozone ryatanze umusaruro ku kigero cya 99% nk’uko isesengura ryakozwe ku bufatanye n’impuguke za Loni ku masezerano ya Montreal yerekeye ibinyabutabire byangiza Ozone, ryabigaragaje muri raporo ikorwa buri myaka ine.

Isesengura ryakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ryagaragaje ko Akayunguruzo ka Ozone kazaba kamaze kwisubiranya mu myaka 40 iri imbere.

Ibikorwa bya muntu byagiye bituma mu kirere hoherezwayo ibinyabutabire byatumye Ozone itoboka. Ibi bigira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo kurinda ko imirasire y’izuba yangiza ubuzima ku isi.

Mu 1987, nyuma y’imyaka irindwi abahanga muri siyansi bagaragaje ko ibinyabutabire byakozwe n’abantu byarimo byangiza akayunguruzo ka Ozone, amasezerano ya Montreal yashyizweho umukono n’ibihugu 197 hagamijwe kugerageza kugabanya ingano y’ibinyabutabire byangiza byoherezwa mu kirere.

Ihagarikwa ry’ikoreshwa ry’ibinyabutabire byangiza Ozone byabonetse bwa mbere mu mavuta y’umusatsi, frigo, ibyuma bikonjesha n’ibindi, riri gutanga umusaruro mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi bigafasha mu kugabanya imirasire y’izuba ishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

Nk’uko inkuru ya Euronews ibivuga, amabwiriza yashyizweho aramutse akomeje gukurikizwa, akayunguruzo ka Ozone gashobora kuzaba kasubiye nk’uko kari kameze mu 1980-mbere y’uko gatoboka.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ubwo zari mu nama ngarukamwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, zavuze ko Ozone izisubiranya mu 2066 ihereye hejuru ya Antarctique no mu 2045 hejuru ya Arctique ndetse no mu 2040 mu bindi bice by’isi.

Impinduka mu ngano y’umwenge w’akayunguruzo ka Ozone hejuru ya Antarctique by’umwihariko hagati y’umwaka wa 2019 na 2021, zatewe n’imiterere y’ikirere.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana iby’ubumenyi bw’ikirere (World Meteorological Organization), Prof. Petteri Taalas, yavuze ko intsinzi mu guhagarika ibyonnyi bya Ozone ari ikimenyetso cy’ibishoboka n’ibigomba gukorwa mu maguru mashya birimo kugabanya imyuka yangiza, ibizatuma ubushyuhe budakomeza kwiyongera ku isi.

Imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs) na yo ifatwa nk’ibinyabutabire byo mu nganda yakoreshwaga mu mwanya wa chlorofluorocarbons (CFCs) nyuma yo guhagarikwa kwayo, na yo yagarutsweho mu 2016 mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.

Mu rwego rwo kurengera ikirere, ibihugu 137 byiyemeje kugabanya ikora n’ikoreshwa ry’imyuka ya ‘hydrofluorocarbon’ (HFCs) isanzwe ikoreshwa mu byuma bikonjesha.

Aya mavugurura arimo ibijyanye n’intego n’ingengabihe yo gusimbuza HFCs ubundi buryo butangiza ibidukikije no kubuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal n’ivugururwa ryayo gucuruza ibinyabutabire bibujijwe ku bindi bihugu bitayashyizeho umukono.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.