Impanuka yatwaye ubuzima bw’abagera kuri batandatu

Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe. Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka batangaje ko yabaye ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022. Ni impanuka yabereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, Umudugudu w’amizero. Abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri. Ni ikamyo yo mu…

SOMA INKURU

Nyuma y’ifungwa ry’ishuri rya IPRC n’umuyobozi waryo yatawe muri yombi

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Guverinoma yashyize hanze itangazo rivuga ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta. Iryo tangazo ryasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye. Nyuma y’ifungwa ry’iri shuri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Eng Mulindahabi Diogène, wari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali). Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.…

SOMA INKURU

Rusizi: Nyuma yo gusambanya umwana we akamutera inda, dore igihano yahawe

Umugabo wo mu mudugudu wa Nyamagana, akagali ka Kabuye mu murenge wa Nyakarenzo ho mu karere ka Rusizi yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya umwana we akamutera inda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 21. Umwana we yasambanyije yari afite imyaka 17 y’amavuko, Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo w’imyaka 41 yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019. Muri uwo mwaka wa 2019 ngo yamuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo. Urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ducyesha iyi nkuru butangaza…

SOMA INKURU

Imirwano yakaze hagati ya M23 n’ingabo za leta FARDC

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta FARDC yatangiye ku mugoroba wo kuwa kane yasubukuye mu gitondo cyo kuwa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemeza.  Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri ‘groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru. Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi. Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Congo ivuga ko inyeshyamba za M23…

SOMA INKURU

In Rwanda, the impact of climate change on agriculture is questionable

By Gaston  RWAKA The whole world continues to worry about climate change, in Rwanda, farmers have started to face a lack of rain when they should have started planting seeds. The expansion of large-scale energy-intensive industries and the lack of forest conservation are some of the human activities that pollute the environment and have a significant impact on climate change. In an interview with umuringanews.com, Ngarukiye Athanase, a resident of Kayonza Sector, Musumba Village, who earns his living from agriculture, says that if the weather does not rain, hunger will…

SOMA INKURU

Ni izihe ngaruka zo kwangira abangavu kuboneza urubyaro

Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 yanze umushinga wo kuvugurura itegeko ririho rikemera gukoresha imiti n’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15. Uyu mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu. Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu 2021. Amategeko y’u Rwanda agena ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi itegeko ryo mu 2016 ntiryemerera abana…

SOMA INKURU

Abasirikare babiri b’ipeti rya Colonel bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare, barazira iki?

Abasirikare babiri b’ipeti rya colonel mu cyumweru gishize bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru bashinjwa uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana, nk’uko bivugwa na Radio Okapi.  Hashize amazi ane uyu mujyi uri ku mupaka n’uduce two hafi yawo mu karere ka Rutshuru byigaruriwe n’umutwe wa M23 wirukanye ingabo za leta. Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye imitwe y’ingabo bararegwa ibyaha bine nk’uko radio Okapi ibitangaza. Ntibiramenyekana neza niba Lobo na Diadia wa Diadia bahakana cyangwa bemera ibyaha baregwa. Bivugwa ko aba…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje kwivugana abantu mu gihugu cy’abaturanyi, ingamba zikakaye zikomeje gufatwa

Uganda yibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye, byanatumye Perezida Museveni afata ingamba zo gukumira urujya n’uruza mu turere tubiri irimo cyane Mubende na Kassanda. Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Ebola yahitanye umuganga wakoreraga mu karere ka Mubende witwa Dr John Grace Walugembe. Nibura ubu muri Uganda hamaze gupfa abantu 20 bishwe na Ebola. Ibyago byo kuba umuntu yahitanwa na Ebola, biri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi byorezo nka Covid-19, aho imibare ya OMS igaragaza ko biri hagati ya…

SOMA INKURU

Uganda: Abavuzi gakondo bahagaritswe dore ikibyihishe inyuma

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abavuzi gakondo kureka kuvura abantu muri iki gihe cy’ikiza cya Ebola, kimaze kwica abantu 19 mu gihugu. Museveni yanategetse abashinzwe umutekano guta muri yombi abantu bacyekwa ko banduye iyi virusi, mu gihe baba banze kwishyira mu kato. Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu ryanyuze kuri televiziyo, aho yagezeho agakoresha ururimi rwa Luganda rukoreshwa na benshi, kugira ngo abashe kubibwirira mu buryo butaziguye. Yabwiye abavuzi gakondo n’abavurisha imiti rwatsi kutavura abantu bacyekwaho kwandura Ebola. Bibaye nyuma y’urupfu rw’umugabo wari ufite imyaka 45,…

SOMA INKURU

Uruganda rukora imiti rwafunzwe imiryango, rurazira iki?

Abashinzwe ubuzima mu Buhinde bategetse ko uruganda rw’imiti y’inkorora ya sirop/syrups ruhagarika ibikorwa nyuma y’uko iyo miti yarwo ihujwe n’imfu z’abana muri Gambia. Maiden Pharmaceuticals yarenze ku mategeko “mu gukora no gusuzuma ibikorwa byayo”, nk’uko abagenzuzi mu Buhinde babivuze. Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryari ryaburiye isi kubera imiti inyobwa ine y’inkorora y’uru ruganda yatumye hapfa abana hafi 70. Iperereza n’ubu rirakomeje mu Buhinde no muri Gambia. Abashinzwe ubugenzuzi bavuze ko bahagaritse ibikorwa byose byo gukora imiti by’uru ruganda rw’i Delhi nyuma yo kubona ko rwarenze ku mabwiriza…

SOMA INKURU