Rwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha

Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore.  Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…

SOMA INKURU

Gutora NKUNDIMFURA Rosette ni ukwiteganyiriza ejo hazaza

Nkundimfura Rosette ni umwe mu bari kwiyamamaza kujya mu Nteko Ishingamategeko y’Ibihugu biri muri Afurika y’Iburadirazuba ” EALA”, akaba umwe mu mpirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye ahora arajwe inshinga n’iterambere ry’umugore n’umukobwa. Kuba impirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye yabitangiye akiri muto, aho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare yashinze ihuriro ry’abakobwa biga muri Kaminuza n’amashuri makuru, agamije kubigisha kwigira, kumenya kwicunga, guharanira kwiteza imbere ndetse akanabigisha kuba abayobozi bazana impinduka. NKUNDIMFURA Rosette afite inararibonye mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye niyo mpamvu kumutora ari ukwiteganyiriza Yakoze imyaka itanu muri MIGEPROF, ashinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire muri…

SOMA INKURU

Huye: Tsinda Auto Ecole ifitiye ibanga abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ubuyobozi bwa Tsinda Auto Ecole ikorera mu karere ka Huye bwemeza ko bufite ibanga rituma ababagana babona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Undi mwihariko wa Tsinda Auto Ecole ni igiciro cyiza kandi kwishyura bikorwa mu buryo bwo kumvikana. Tsinda Auto Ecole ihamagarira abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga, yaba iza agateganyo cyangwa iza burundu categori zinyuranye kubagana bakabagasha kugera ku ntego zabo. Uwifuza kugera ku nzozi atwara ikinyabiziga yifuza yahamagara kuri 0788334564 akitabwa na mwarimu Mugabawingabo Prudence.

SOMA INKURU