François Beya Kasonga wahoze ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yarekuwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yari yatawe muri yombi, akekwaho uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi. Icyo gihe yahise atabwa muri yombi, Tshisekedi ava igitaraganya mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Addis Abeba. Kuri uyu wa Kabiri urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, nyuma yo kubisabirwa n’abanyamategeko kubera ubuzima bwe butifashe neza. Hari abandi baregwa muri dosiye imwe na Beya bari basabye kurekurwa ariko bo ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.…
SOMA INKURUDay: August 18, 2022
Bimwe mu byafasha abaturarwanda kwirinda ibiza
Miniteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irasaba abaturarwanda kwirinda Ibiza mbere yuko bisenya inzu. Byagarutsweho na Habinshuti Philippe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba. Hari mu bukangurambaga bwo kwigisha uburyo nyabwo bwo kuzirika igisenge, gutera ibiti birinda umuyaga no gufata amazi ava ku nzu. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yagaragaje ko kuzirika igisenge amafaranga menshi bitwara atarenga ibihumbi icumbi habariwemo ibikoresho bikenera kuzirikwa hakiyongeraho n’umufundi. Agira ati “Ahenshi byagiye bikorwa nk’uko namwe mwabibonye, abafundi na bo ntabwo banga gutanga uwo…
SOMA INKURURuhango: Umugabo yishe umugore we amuziza mitiweli
Mu murenge wa Mwendo, mu karere ka Ruhango, umugabo akurikiranywe acyekwaho icyaha cyo kwica umugore we amutemesheje umuhoro. Byabereye mu mudugudu wa Ruhamagariro, mu kagari ka Gafunzo ku mugoroba wo kuwa kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022 ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro. Amakuru aturuka muri uwo murenge avuga ko uwo mugabo yishe umugore we witwaga Yankurije Vestine w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yari aje kumusaba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Uwo mugabo w’imyaka 36 na Yankurije ntabwo bari baresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari batakibana. Bari barabyaranye umwana umwe. Umuyobozi w’akarere…
SOMA INKURUGutwara abagenzi mu gihugu bikomeje kuba ihurizo
Uko iminsi yagiye isatira iterambere ry’igihugu nibwo bamwe mu bashoramari baguze za Coaster zigatwara abagenzi bava Kigali bajya mu ntara cyangwa bava mu ntara baza i Kigali. Muri ibyo bihe abanyamatagisi bari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwaga ATRACO. Iri shyirahamwe ryaje gukubitwa inshuro na Ltd Col Twahirwa Louis Alias Dodo. Bamwe mu bari bafite imodoka za Minibus bahuye n’ikibazo cyabakomereye kuko izo modoka zabo zaraciwe zikurwa mu mujyi wa Kigali. Izasigaye zakoreraga i Kabuga zigasubira mu ntara. Izindi zisigara zikorera Bugesera zigasubira mu byaro byo muri ako karere.Mugice cyo mu Majyaruguru…
SOMA INKURU