Abanyarwanda 103 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko bari babayeho nabi kubera umutekano muke. Muri abo 103 baje up abagabo ni 15, mu gihe abasigaye ari abagore n’abana. Abatashye bavuga ko binjiye mu Rwanda tariki 7 Nyakanga 2022 banyuze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, bavuga ko batangajwe no kubona u Rwanda rwarabaye rwiza mu gihe aho bari batuye mu mashyamba babeshywaga ko abaje bicwa cyangwa bagafatwa nabi. Uwase Kamanzi ufite imyaka 28, yatahanye abana batatu. Avuga ko umugabo we yishwe mu ntambara ziheruka…
SOMA INKURUDay: July 8, 2022
Yeguye asaba abo yayoboraga gukomeza inshingano
Mu bwongereza hatangajwe gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe asaba abagize guverinoma yarayoboye gukomeza inshingano kugeza igihe hazabonekera Umuyobozi mushya. Mu rye Boris Johnson yatangaje ko yatowe n’abantu benshi kuva mu mwaka wa 1987 akaba ari na we wagiraga umubare munini w’amajwi guhera mu 1979. Ashimangira ko atewe ishema n’ibyo yakoze mu myaka yose amaze ku buyobozi, anavuga ko muri ibyo harimo kuba I cye cyaravuye muri COVID-19 cyemye kuko ari na cyo cyagejeje inkingo ku baturage benshi mu gihe gito ku…
SOMA INKURUIvugurura mu mikorere y’abajyanama b’ubuzima
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hazavugururwa imikorere y’abajyanama b’ubuzima bitewe n’uko hari abageze mu zabukuru bafite intege nke batagishoboye izo nshingano, ibi kandi ngo bizajyana no kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo. Bamwe mu baturage ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bashima akazi gakorwa n’abajyanama b’ubuzima, kubera serivisi batanga zibaramira mu gihe barwaye. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho mu mwaka w’1995, yatangiranye n’abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 12 none kuri ubu basaga ibihumbi 58. Iyi Ministeri ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye bwagaragaje ko…
SOMA INKURUImpinduka ku myubakire ya Stade Perezida Kagame yemereye abaturage
Stade Perezida Kagame yemereye abaturage izubakwa mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, byateganywaga ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo irongerwa. Kuri ubu inyigo nshya yerekanye ko Stade olympique ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28. Ni stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo…
SOMA INKURU