Impinduka ku myubakire ya Stade Perezida Kagame yemereye abaturage


Stade Perezida Kagame yemereye abaturage izubakwa mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza,  byateganywaga ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo irongerwa.

Kuri ubu inyigo nshya yerekanye ko Stade olympique ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28. Ni stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire kugira ngo kuyubaka bitangire.

Yagize ati “Inyigo twarayirangije ikoze neza yaremejwe mu rwego tekinike, hasigaye ko mu bufatanye bw’inzego dufatanyije ari zo Minisiteri ya Siporo na RHA hatangira guteganywa imirimo yo kubaka. Ndavuga gutanga isoko kuko amafaranga yarateganyijwe.”

Ubwo umushinga wo kubaka iyo stade watangiraga hari bamwe mu baturage bagombaga guhabwa ingurane ariko ntibahita bishyurwa.

Ntazinda yavuze ko bazongera kubababarira ndetse bikazajyana n’igiciro gishya.

Yakomeje ati “Dutangira uyu mushinga hari bamwe bari babariwe imitungo yabo ntibahita babona amafaranga. Nitureba tugasanga amezi ateganywa n’itegeko yarashize tuzababarira ku giciro gishya kandi turifuza ko ibijyanye n’ingurane bigomba kubanza gutangwa maze tugatangira imirimo byose byararangiye.”

Kugeza ubu i Nyanza hari stade ishaje kuko yahubatswe kera kandi igaragara nk’itajyanye n’igihe. Ikinirwaho n’Ikipe ya Nyanza FC ndetse ikaba yarakoreshwaga na Rayon Sports ubwo yabaga muri aka karere.

Biteganyijwe ko mu kubaka, igice cy’ikibuga cy’umupira kizatwara miliyari 60 Frw nihiyongeraho ibindi biyigaragiye birimo gymnase, ikibuga cy’imikino gakondo, imihanda, parking n’ibindi bigere kuri miliyari 146 Frw.

 

 

HABIMANA Jonatha


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.