Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza ikomeje, kandi ko itatunguwe cyangwa ngo icibwe intege no kuba icyiciro cya mbere cyagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu cyakomwe mu nkokora. Ni nyuma y’aho ku munota wa nyuma urukiko rw’u Burayi ruburanisha imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu, ruhagaritse by’agateganyo kuzana umwe muri abo bimukira wari waruregeye ndetse abari kumwe nawe mu ndege nabo bakaboneraho. Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko amasezerano y’ibihugu byombi nta tegeko ahonyora bityo ko iyi gahunda…
SOMA INKURUDay: June 16, 2022
Perezida Kagame yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” , aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Niteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w’iki gihugu, witabye Imana. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa. Sheikh Khalifa yari Perezida w’iki gihugu…
SOMA INKURUI Goma bamwe mu banyekongo bakomeje kwerekana urwango ku banyarwanda
Mu gitondo cyo kuwa Gatatu nibwo ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC. Uretse amashusho yagaragaye abigaragambya bari ku mupaka, hari andi yasohotse barimo kumanura ibyapa biri ku maduka y’abanyarwanda ndetse n’ibyamamaza sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir. Hari kandi n’ayandi yerekana insoresore zigaragambya ziruka zitanguranwa ku maduka y’abanyarwanda i Goma ngo zisahure ibicuruzwa. Ububiko bw’ibicuruzwa bya Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa…
SOMA INKURU