Yitwaza ko atanga amafaranga iyo afunzwe agahohotera bikomeye abaturanyi be

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, bashinja umwe mu baturanyi wabo kubahohotera akabakubita ndetse yanafungwa ntamaremo kabiri, agasohoka ababwira ko ntakizamubuza gukomeza kubahohotera ngo kuko RIB nizajya imufata azajya yishyura imurekure. Aba baturage bo Mudugudu w’Amarembo muri aka Kagari ka Nyabisindu, babwiye RADIOTV10 ko umuturanyi wabo witwa Thierry Maniragaba abarembeje kuko adahwema kugira abo akubita ndetse ko adatinya na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze. Umwe muri aba abaturage utifuje ko atangazwa, yagize ati “Uwo mugabo akubita abantu, nijoro bamugeze…

SOMA INKURU

Yatanze inama mu kubaka ubudahangarwa ku bindi byorezo byakwibasira Isi

Mu kiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri tariki 24 Gicurasi 2022 i Davos mu Busuwisi ahakomeje kubera inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, “World Economic Forum”, Perezida Paul Kagame asanga kubaka ubudahangarwa ku bindi byorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere bisaba ibihugu cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere gushora imari mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi nta nk’uko icyorezo cya COVID19 cyabyerekanye. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku bikwiriye gukorwa mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere, Muri iki kiganiro…

SOMA INKURU

USA ubwicanyi bukomeje gufata indi sura

Muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika ubwicanyi bukomeje gufata indi sura, aho umusore w’imyaka 18 yishe arashe abanyeshuri 19 n’abandi bantu babiri bakuru mu ishuri ry’incuke rya Uvalde riherereye mu mujyi wa Texas. Ni bwo bwicanyi bukomeye bubereye mu kigo cy’amashuri cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 2018, ubwo abana 17 bicirwaga mu ishuri riherereye mu gace ka Parkland muri Leta ya Florida. Ni ubwicanyi bwa kabiri bubereye kandi mu kigo cy’amashuri y’incuke muri Amerika uhereye mu 2012 nyuma y’ubwabaye muri Sandy Hook i Newtown muri Connecticut. Uwarashe…

SOMA INKURU

Amakuru nyayo nyuma y’ibyatangajwe ku munyamakuru wa siporo ukora kuri Radio na TV 10

Kuva kuwa 11 Gicurasi 2022 ubwo hari hasojwe umukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro, hatangiye kuvugwa inkuru y’uko umunyamakuru wa Radio/TV10, Biganiro Mucyo uzwi nka ’Antha’ arembye bitewe no kuba yarakubiswe n’abafana ba Rayon Sports. Aya makuru yaje gutizwa umurindi no kuba kuva kuri iyo tariki kugeza magingo aya atarongera kumvikana mu biganiro akora kuri Radio 10 na TV10. Biganiro yumvikana mu gitondo guhera Saa kumi n’ebyiri mu kiganiro cya ’10 Preview’ kizwi cyane nka Munda y’Isi,’ akongera gukora Saa yine kugeza Saa saba muri 10 Sports “Urukiko.”…

SOMA INKURU