Yasanzwe yapfuye nyuma yo gushakisha imbaraga z’umurengera mu gutera akabariro

Albert Agomavi w’imyaka 40 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we aremeza ko uwo mugore yapfuye bari kumwe atari umugore we w’isezerano, ahubwo ni bamwe bicuruza. Byabereye muri Climax Hotel iherereye ahitwa Pokuase mu gace ka Greater Accra mu gihugu cya Ghana. Binjiye muri iyi hoteli tariki 4 Gicurasi 2022, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abakozi b’iyi hoteli batangaje ko bumvise uwo mugore atabaza cyane, bagiye kureba basanga umugabo yapfuye aryamye ku gitanda,…

SOMA INKURU

Icyo Munyakazi Sadate atangaza ku mukobwa umushinja kumufata ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate, ibyo we ahakana yivuye inyuma. Yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.” Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo. Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ubu butumwa, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera. Ati “Ntabwo…

SOMA INKURU

Yiyahuye nyuma yo kwihekura no gukomeretsa bikomeye uwo bashakanye

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana,  nibwo hamenyekanye Nemeye Bonaventure ukekwaho kwica umwana we w’imyaka ine no gukomeretsa umugore we, yiyahuye akoresheje tiyoda.  Amakuru aturuka muri uwo mudugudu avuga ko uwo mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma agasambana n’abandi bagabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye ariko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugabo yabanje gukubita umugore we aramukomeretsa, abaturanyi batabaye yikingirana mu nzu aniga umwana we aramwica, na…

SOMA INKURU

Perezida wa Ukraine yatangaje ko nta masezerano aha agaciro kugeza ubu

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kugeza ubu nta gaciro yaha amasezerano y’amahoro mu gihe cyose ingabo z’u Burusiya zikiri ku butaka bw’igihugu cye.  Perezida Zelensky yakomeje ashimangira ko hari ibyo igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa. Yagize ati “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nk’uko byari bimeze muri Gashyantare. Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe.” Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi…

SOMA INKURU