Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kugeza ubu nta gaciro yaha amasezerano y’amahoro mu gihe cyose ingabo z’u Burusiya zikiri ku butaka bw’igihugu cye.
Perezida Zelensky yakomeje ashimangira ko hari ibyo igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa.
Yagize ati “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nk’uko byari bimeze muri Gashyantare. Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe.”
Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi byangijwe n’intambara gusa u Burusiya bwo bugaragaza ko inzira y’ibiganiro yahagaze.
Kugeza ubu urugamba rukomeye ruri kubera mu gace ka Mariupol aho u Burusiya bwifuza kwigarurira nubwo ingabo za Ukraine nazo zikomeje kwirwanaho mu rwego rwo gukumira u Burusiya kuba bwakwigarurira uwo mujyi.
Ange KAYITESI