Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga basabye ubufasha mu kurinda amatungo yabo yiganjemo inyana z’imitavu n’intama biribwa n’inyamaswa mu masaha y’umugoroba n’ijoro. Inyamaswa irya ayo matungo yatangiye kuhavugwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 ubwo yari imaze kurya intama ebyiri, ariko iza gukaza umurego muri Werurwe 2022 kuko muri uku kwezi gusa hamaze kubarurwa imitavu ibiri n’intama esheshatu zose zimaze kuribwa n’iyo nyamaswa. Abaturage bugarijwe ni abo mu mirenge ya Nyange na Musanze ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze. Basaba ko hafatwa ingamba zihariye mu guhangana n’iyo nyamaswa kuko…
SOMA INKURUDay: March 21, 2022
Impanuka y’indenge yarimo abagera ku 132
Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa cyatangaje ko Boeing 737 yarimo abagenzi 132 yakoze impanuka ubwo yari igeze ku musozi uri hafi y’Umujyi wa Wuzhou mu Gace ka Teng mu majyepfo y’iki gihugu. Indege yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni iya sosiyete yo mu Bushinwa ya China Eastern Airlines. Televiziyo y’u Bushinwa, CCTV yatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise boherezwa muri aka gace ngo hakorwe ubutabazi bw’ibanze. Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka yarimo abantu 132 barimo abagenzi 123 n’abakozi bayitwara bagera ku…
SOMA INKURUInzitizi mu kwivuza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona
Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva no kutabona bavuga ko kubera ko nta bumenyi abaganga bafite ku rurimi rw’amarenga bituma batabaha serivise z’ubuvuzi bakeneye uko bikwiriye. Ikibazo kinini kurushaho ngo ni uko na bariya bafite ubumuga batazi kwandika no gusoma kugira ngo babe babona uko babwira abaganga ikibazo cyabo. Muhutukazi Vestine w’imyaka 54, wo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango, ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, witwa Murebwayire Cecille ufite imyaka 18 ,avuga ko we agerageza kwita ku mwana we ariko ngo abandi babyeyi bo…
SOMA INKURU