Babiri baguye mu mazi polisi yabarohoye bapfuye

Kuri uyu wa kane, taliki ya 10 Gashyantare Abapolisi bo mu ishami rishinzwe Umutekano wo mu mazi, bazobereye mu gutabara no gushaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (DIVERS), bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi. Ku Mugoroba wo ku italiki ya 8 Gashyantare, nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya rwabicuma yiyahuye, mu gitondo cy’ejo hashije  kuwa 10 Gashyantare 2022, undi witwa Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya bishya arimo kuroba. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,…

SOMA INKURU

RDC yamaze kwemeza nka kimwe mu bihugu bigize EAC

Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, kamaze kwemeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu gishya kigize uyu muryango. Uku kwemerwa kwa RDC muri uyu muryango gukurikiye ibiganiro byabereye i Nairobi bigahuza abayobozi bawo n’aba RDC hagati ya 15-24 Mutarama 2022. Muri ibyo biganiro, itsinda rya EAC ryari riyobowe n’Umuyobozi mu kanama k’Abaminisitiri b’uyu muryango, Dr Alice Yalla mu gihe uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na, Prof Serge Tshibangu, Intumwa yihariye ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Adan Mohamed, mu nama yahuje abaminisitiri…

SOMA INKURU

Uwagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA yapfuye

Ikinyamakuru France Soir cyatangaje ko Umufaransa Luc Montagnier, umuhanga mu bya virusi ndetse akaba ari nawe wagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) yapfuye kuwa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, akaba yapfuye afite imyaka 89. Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virusi mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa. We n’ikipe ye irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi, basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi. Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera…

SOMA INKURU

Uwavumbuye ubwoko bushya bwa covid-19 “Omicron” yamennye ibanga

Umushakashatsi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Dr Angelique Coetzee, yavuze ko yahatiwe n’abandi bashakashatsi ndetse n’abanyapolitiki bo ku mugabane w’u Burayi, kugira ngo avuge ko ubwoko bwa Covid-19 bwa Omicron yari amaze kuvumbura, bufite ubukana bukomeye cyane nyamara bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’andi moko nka Delta. Dr. Coetzee unakuriye ishyirahamwe ry’abaganga muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu ba mbere ku Isi bavumbuye ubwoko bwa Omicron mu Ugushyingo 2021. Akimara kubuvumbura, yakoze ubushakashatsi afatanyije na bagenzi be, kugira ngo barebe ubukana bw’ubu bwoko bushya. Baje gusanga ubu bwoko bufite ubushobozi buhambaye bwo…

SOMA INKURU

Umugore arahamya ko yafashwe ku ngufu ari mu ndenge

Umugenzi yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu murwa mukuru London w’Ubwongereza, nyuma y’uko umugore afashwe ku ngufu mu gice cyo mu ndege cy’ibyicaro bihenze (business class) mu rugendo rwa ninjoro rwambukiranyije inyanja ya Atlantique ruturutse muri leta ya New Jersey muri Amerika. Uwo mugore yavuze ko yafashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 40 ubwo abandi bagenzi bari basinziriye, muri iyo ndege yari ivuye mu mujyi wa Newark ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka. Abapolisi binjiye muri iyo ndege ya kompanyi United Airlines, nyuma yuko iguye…

SOMA INKURU

Batatu bakekwaho gukwirakwiza urumogi muri Kigali batawe muri yombi

Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge bataye muri yombi abantu batatu bakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kinyinya no mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara. Abafashwe barimo uw’imyaka 40, uwa 22 n’ufite 26. Bafashwe ku matariki atandukanye ku wa 7 no ku wa 8 Gashyantare 2022. Uko ari batatu bacuruzaga urumogi mu buryo bw’uruhererekane, bafatanywe udupfunyika twarwo 2.846. Uwarugemuraga mu Mujyi wa Kigali yafatanywe udupfunyika 2.546 aruzaniwe n’umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanzwe atuye mu Karere…

SOMA INKURU

Burundi: Abayobozi batatu bakomeye barafunze

Nyuma yo kuzamura ibiciro by’ingendo byari byamanuwe na Minisitiri w’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu, abayobozi bagera kuri batatu barimo n’ushinzwe ingendo mu gihugu bahise batabwa muri yombi. Abayobozi bakuru batatu mu gihugu cy’u Burundi aribo Maniratunga Albert ukuriye urwego rushinzwe gutwara abantu n’ibintu (OTRACO), Ngendakumana Venant ushinzwe ubucuruzi na Engénieur Manirakiza ushinzwe itunganywa ry’ibikomoka kuri peteroli. Bakaba bafungiye muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’iperereza (SNR) i Bujumbura guhera kuri uyu wa mbere ushize italiki 07 Gashyantara Muri uyu mwaka. Itabwa muri yombi ry’abo ryaje nyuma yo guterana amagambo hagati ya Minisitiri…

SOMA INKURU

Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo kurobanura imyanda, igisubizo ku bidukikije

Muri gahunda y’Umujyi wa Kigali yo kubyaza umusaruro imyanda itandukanye, kugira ngo bikaba bisaba ko imyanda itandukanywa ku buryo ibora ishyirwa ahayo n’itabora bikaba uko, ni muri urwo rwego watangije gahunda yo kurobanura imyanda ibora n’itabora hirya no hino mu Mujyi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza isuku, korohereza abatwara imyanda ndetse n’abayibyaza umusaruro. Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Médard Mpabwanamaguru, yatangaje ko kurobanura imyanda bizafasha Umujyi wa Kigali mu kuyibyaza umusaruro cyane ko 70% by’imyanda yo muri Kigali ibora. Ati “Iyo myanda irobanuwe neza yabyazwa ifumbire…

SOMA INKURU

Imyigaragambyo yakaze nyuma yo gufatirwa ku ngufu kwa Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison yamaganye ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina rimaze iminsi rivugwa mu nzego za Leta zitandukanye ndetse yihanganisha Higgins wahoze akora muri biro bye ariko nyuma akaza guhishura ko yahafatiwe ku ngufu. Muri Mutarama umwaka ushize wa 2021 nibwo uyu mudamu wasabwe imbabazi Higgins yeruye avuga kuri aka kaga yahuye nako ubwo yakoraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ubwo muri 2019 yafashwe ku ngufu na mugenzi we w’umugabo bakoranaga. Yavuze ko na nyuma yo kubwira abamukuriye ibyamubayeho ntacyo bamufashije ahubwo yamaganywe. Ibyatangajwe n’uyu mugore byatumye muri…

SOMA INKURU

Amajyaruguru: Abana 43657 bavuye mu ishuri, dore impamvu nyamakuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022, abanyeshuri bagera kuri 43657 bari mu bategerejwe ku mashuri abanza n’ayisumbuye batagarutse gutangirana n’abandi, impamvu nyamukuru y’iki kibazo iganisha ku babyeyi . Mu busesenguzi bwakozwe ku kibazo cyo guta amashuri mu Ntara y’Amajyaruguru basanze gishingiye ku bibazo bitandukanye birimo iby’ababyeyi birengagiza inshingano zabo, kubyara abo badashoboye kurera, ubukene, abana bashorwa mu bikorwa byo gukorera amafaranga mu ngo z’abifite no mu bucuruzi buciriritse n’ibindi. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo cy’abana bataye amashuri, bakoze ibishoboka…

SOMA INKURU