Hejuru yo gusambanya abana hari ibindi bikorwa by’ihohoterwa bibakorerwa -Dr Murangira


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzahacyaha, RIB rwibukije abantu ko hejuru yo gusambanya abana hari n’ibindi bikorwa bibakorerwa bifatwa nk’ihohotera kandi bikomeje kugaragara henshi.

Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara abantu benshi bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana. Nubwo gusambanya umwana ari ryo hohoterwa riri ku isonga, ntabwo ari ryo ryonyine rikorerwa abana mu Rwanda.

Imbere y’Amategeko y’u Rwanda, umwana ni umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, uyu aba ari umwana kandi akanafatwa nk’umunyantege nke akaba ariyo mpamvu amategeko amurengera akanamurinda.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yongeye kugaruka ku kibazo cy’ababyeyi birengagiza inshingano bafite ku bana babo.

Yagize ati “Umubyeyi wese yaba umugabo cyangwa umugore agomba kuzuza inshingano ze ku mwana we atitaye ku bindi bibazo afitanye n’uwo babyaranye.”

Iyo urebye ibibazo imiryango ifite, usanga hari abana bagenda bahura n’ibibazo byinshi bitewe n’ubwumvikane buke buba hagati ya se na nyina bigatuma batuzuza inshingano bafite ku mwana, hanyuma ibyo ugasanga bigira ingaruka ku mwana.

Nk’urugero hari igihe usanga hari umwana utazi se kubera ko yagiranye ikibazo na nyina maze agatwara umwana akamuhisha. Hari n’ikindi gihe umwana atemerwa n’umuryango kubera ko nta kigaragaza ko awukomokamo. Ibi byose usanga bitera uwo mwana ihungabana.

RIB yavuze ko irindi hohotera rikunze kugaragara ari nk’igihe umubyeyi w’umugabo yanze kuzuza inshingano ze akihakana umwana ndetse na nyina kubera impamvu zitandukanye zirimo cyane iz’ubushoreke.

Ibi byose bigira ingaruka ku mwana kandi umwana wese afite uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi, kumenya aho aturuka, akamenya ababyeyi be n’umuryango we.

Mu nshingano umubyeyi afite ku mwana harimo no kumwandikisha akivuka mu gitabo cy’Irangamimerere cy’ikigo nderabuzima yavukiyemo.

Iyo atavukiye kwa muganga, umubyeyi aba afite iminsi 30 kugira ngo amwandikishe, ibi hari ababyeyi usanga babyirengagiza bityo ntibuzuze inshingano zabo, ugasanga umwana ari guhura n’ingaruka zabyo yabaye mukuru.

Kumuhoza ku nkeke n’ibihano biremereye nabyo ni ihohotera

Uretse gusambanya abana no kutababa hafi, RIB igaragaza ko mu Rwanda hakigaragara n’ibikorwa byo kubahoza ku nkeke ndetse no kubaha ibihano biremereye.

RIB ivuga ko mu myaka itatu (2018-2019, 2019-2020, 2020-2021) yakiriye amadosiye 232 ajyanye n’icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye.

Dr. Murangira yakomeje avuga hari amakuru bagiye babona yerekana ko hari ababyeyi baraza abana mu matungo nk’uburyo bwo kubahana cyangwa bakabima ibiryo. Yongeraho ko abantu bataragira umuco wo gutanga amakuru igihe babonye hari abana bahohoterwa.

Yavuze ko ibi ari amakosa kandi ko ari inshingano za buri wese kurega ababyeyi bahoza umwana ku nkeke.

Yagize ati “Igihe cyose ubona umwana ahohoterwa, nk’umuturanyi mwiza ntugomba kubiceceka, ugomba kugana inzego zibishinzwe ukarengera uburenganzira bw’umwana.”

Si n’ababyeyi gusa baha umwana ibihano biremereye kuko hari n’ababitanga mu bigo by’amashuri. Hari aho usanga abarimu benshi banga guha umwana uruhushya rwo kujya mu bwiherero n’ahandi ugasanga bakubita umwana mu buryo bukabije, gupfukamisha abanyeshuri no kubakurura amatwi.

Dr. Murangira Thierry yagize ati “Benshi bakunda kuvuga ko umuntu agomba gukubita umwana kugira ngo ntiyongere gukosa ariko ibyiza ni ukumuganiriza. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘Inkoni ivuna igufa ntivuna ingeso.’”

Hari abakoresha umwana imirimo ibujijwe

Hari imyaka umwana aba atemerewe gukora imirimo imwe n’imwe, cyane ko n’imyaka fatizo yo gukora ari 16.

Umwana ufite hagati y’imyaka 13 na 16 ashobora gutozwa imirimo yohereje afite umufasha, hari umwana usanga arera abandi bana kandi ababyeyi bahari, uwo mwana nawe ni umwana aracyakeneye kurerwa.

Hari n’ikibazo cyo gukoresha umwana utarageza imyaka imirimo yo mu rugo. Dr. Thierry avuga kuri iki kibazo yagize ati “Ni inshingano z’umukoresha kubanza kureba imyaka y’uwo agiye gukoresha, ufatiwe muri iki cyaha urakurikiranwa.”

Umwana utarageza imyaka 18 ashobora gukora imirimo yoroheje, iyo akaba ari imirimo idashobora kubangamira ubuzima, imikurire, imyigire cyangwa ibindi biri mu nyungu z’imibereho ye. Umurimo woroheje ukorwa amasaha atarenze atandatu.

Dr. Murangira yongeye kwihanangiza abakinisha abana muri filime ziganisha ku ishimisha mubiri.

Ati “Umwana ni umwana, niyo umubyeyi yaguha uburenganzira ntabwo afite, mu by’ukuri ntabwo afite uburenganzira bwo kuba yakwemera ko umwana akina muri filime ziganisha ku ishimishamubiri kandi kirazira kwereka umwana amashusho y’urukozasoni (pornography) ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko mu bindi byaha bibujijwe, harimo guha umwana inzoga n’itabi, kwihekura, guta cyangwa gutererana umwana, gushora umwana mu busabirizi, kwanga gutunga umwana, kwambura umwana ababyeyi be cyangwa abamurera, gushora umwana mu bikorwa bya siporo bibangamira ubuzima bwe.

Mu gihe ubonye umwana ahohoterwa ushobora guhamagara 116 kandi hari na 166 ya RIB. Iyo ubyifuza amazina yawe ntamenyekana.

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.