Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare,uUmudugudu wa Nyagatare ya II, umufurere ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri mu kigo cy’amashuri aracyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.” Ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’ Dr Murangira yasabye ibigo by’amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo…
SOMA INKURUDay: January 12, 2022
Abahanga mu buzima bahakanye ubwoko bushya bwa covid-19 “Deltacron”
Nyuma y’aho isi ikangaranye nyuma y’itangazwa ry’ubwoko bushya bwa covid-19 bwiswe “Deltacron”, kuwa 11 Mutarama 2022 bivugwa ko abashakashatsi bo mu kirwa cya Chypre bavumbuye ubu bwoko bushya bwa Coronavirus ifite utunyangingo turimo utwa Delta na Omicron, abahanga mu bya virusi bayihakanye ndetse bashimangira ko nta gihamya cyerekana ko ku Isi hari ubu bwoko bushya bwa covid-19. Zimwe mu nzobere mu bijyanye n’ubuzima zatangaje ko Deltacron ishobora kuba ari iyo gutera abantu ubwoba kuruta uko yaba ari Coronavirus yihinduranyije, mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba harabayeho ikosa muri laboratoire…
SOMA INKURUNkombo: Hatagize igikorwa inzara yavuza ubuhuha
Abatuye ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu karere ka Rusizi bemeza ko imvura baheruka ari iyaguye kuri Noheli nayo itaragize icyo imara kuko yasanze imisozi yarakakaye, ibi akaba ariyo ntandaro y’amapfa yahibasiye bitewe no kuma kw’imyaka bari barahinze. Mu murenge wa Nkombo, haciwe amaterasi ku buso bwa hegitari 105, ariko izuba ryatumye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari 39 yuma. Uwahawe izina rya Mukamwiza kuko atashakaga ko amenyekana, yatangaje ko imvura y’Ugushyingo ku Nkombo ntayahaguye, ibi byatumye imyaka yose yuma, kuri ubu inzara ikaba inuma. Umwe mu baturage bo ku…
SOMA INKURUAmbasaderi Nduhungirehe yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ejo hashize, tariki 11 Mutarama 2022, nibwo Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Lativia, akaba yarazishyikirije Perezida Egils Levits. Uwo muhango wabaye nyuma yo guhura n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia kuwa Mbere, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko azibanda ku kukabaka ubufatanye buhamye mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo bitandukanywa n’intera nini, Latvia kikaba ari igihugu gito giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. …
SOMA INKURUHuye: Bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo. Abakurikiranywe barimo babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, bafatirwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye kuri Stade Huye, aho bari bagiye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe umukinnyi wa Mukura VS Aphrodice Biraboneye w’imyaka 26, na we yafatiwe kuri Stade Huye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022,…
SOMA INKURU